Yabigarutseho ku wa 3 Mata 2025, ubwo Komisiyo ya Politike n’Imiyoborere yagezaga ku Nteko Rusange ya Sena raporo y’uko ruswa ihagaze mu nezo zegerejwe abaturage.
Abasenateri basuye uturere twagaragayemo ruswa nyinshi mu ntara zitandukanye n’utwagaragayemo nke, basanga higanjemo ihabwa ubuyobozi bwo mu mudugudu, inzego z’ubutaka n’izindi.
Gusa Senateri Kaitesi yavuze ko ikibabaje cyane ari uko hari aho umwana asambanywa, yaterwa inda ababyeyi bagahishira uwayimuteye kugeza ubwo bakoresheje amayeri yose ashoboka ngo ubutabera butazatangwa.
Imibare ya Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango igaragaza ko mu 2020 abangavu 19.701 batewe inda, mu 2021 bariyongera bagera kuri 23.111, na ho mu 2022 bagera kuri 24.472 mu gihe mu 2023 bagabanyutseho gato bagera kuri 22.055.
Raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ya 2023/2024 igaragaza ko abangavu batewe inda bangana 69% batagejeje ibirego byabo mu nzego zʼubutabera kugira ngo zibikurikirane.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!