00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senateri Evode Uwizeyimana yavuze ku mpinduka zikwiye mu bizamini bya ‘Permis’

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 24 Ukuboza 2022 saa 02:09
Yasuwe :

Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko kugeza ubu hari ibizamini bya ‘permis’ bikorwa kandi mu by’ukuri bitajyanye n’igihe cyane ko n’imodoka zigezweho hari uburyo bwo kuzitwara butandukanye n’izo abantu bari bamenyereye.

Ni ibitangazwa mu gihe Abanyarwanda bakomeje kugaragaza ko uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rubona umugabo rugasiba undi.

Senateri Uwizeyimana wari mu kiganiro kuri RBA, yavuze ko impamvu zituma abantu batabona impushya zo gutwara ibinyabiziga ari nyinshi, zirimo no kuba hari ibikorwa bitakiri ngombwa.

Ati "Hari uburyo impushya zo gutwara imodoka zikorerwa hano. Nguhe nk’urugero rw’iki kintu cyitwa ’Démarrage’, ibi ni ibintu by’ibiturage n’ahandi bitagikora, bya cyera bishaje, ahandi ubu bakora […] ngira ngo urabona ko imodoka za ‘Manuel’ zitagikora ahubwo hagezweho iza ‘Automatique’."

Yakomeje agira ati "Kuko urebye n’impuzandengo y’imodoka zinjira mu gihugu, inyinshi ni ’automatique’, niba umuntu azatwara imodoka ya ’automatique’, twabwiye polisi ngo nibiba ngombwa umuntu kuri ‘Permis’ azahabwa muzandikeho ko agomba gutwara ‘Automatique’ nafatwa atwaye itari yo ahanwe.’’

Ubusanzwe abakora ibizamini by’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga bakora ‘Démarrage, Parking, Circulation, ndetse no kunyura mu mitemeri.

Kuri Senateri Uwizeyimana, ngo ibyo bizamini byose hari ibiba bitari ngombwa cyane cyane icya Démarrage kuko usanga hari aho idakenerwa.

Yagarutse ku kintu cy’abantu bigisha ibinyabiziga ariko badafite ubushobozi bwo kwigisha kuko abenshi bigisha ari abantu babyuka mu gitondo bagatangiza amashuri batarigeze banabihugurirwa.

Ati "Aba bantu bigisha gutwara imodoka mu Rwanda ni bande ? bo babyize he ? uretse gutwara iyanjye, mfite ubushobozi bwo kwigisha gutwara imodoka, nkazajya no kwigisha wa muntu utwara ikamyo ya Howo? afite ibikoresho, afite ibikwiye? Hari ubugenzuzi bukorerwa ayo mashuri kugira ngo turebe niba uwigisha afite ibyangombwa bikwiye?"

Yakomeje agira ati "Hari n’uwo muhura, akakubwira ati nize muri kaminuza nta kazi mfite […] ugasanga uwo muntu arimo kukwigisha ibyapa byo mu muhanda yakuye mu igazeti. Iby’amashuri yigisha gutwara imodoka byose biri mu kibazo giteza impanuka."

Abigisha amategeko y’umuhanda bagaragaza ko imiterere y’ibizamini bitangwa ijyanye n’igihe kuko akenshi usanga hari abajya gukora barigiye ikizamini aho kwiga gutwara neza imodoka cyangwa kugenda mu muhanda uko bikwiye.

Iraguha Clement ukorera i Nyamirambo ahazwi nko kuri Tapis Rouge yabwiye IGIHE ko urebye nk’ikizamini cya ‘Démarrage’ ari ingenzi kuko n’umuntu utwara imodoka za ‘Automatique’ nawe hari ahantu akenera kuba afite ubwo bumenyi.

Ati ‘‘Ubundi ‘Démarrage’ ni isomo ry’ingenzi cyane kuko ntiwabona ‘permis’ ngo uvuge ko uzatwara imodoka ya ‘Automatique’ cyangwa isanzwe [...] Irakenerwa cyane iyo uri mu muvundo imodoka zegeranye, iyo utazi Démarrage ugenda uhagarara ufata feri buri kanya ugahagarara.’’

Yakomeje agira ati ‘‘Urebye uburyo biba biteguye, ahubwo kuri moto niho hari ibizamini bidakenewe.’’

Mwarimu w’amategeko y’umuhanda ndetse n’imodoka, Iraguha avuga ko ikijyanye no kuba nta shuri rihugura abigisha amategeko y’umuhanda rihari ari imbogamizi ikomeye cyane.

Ati ‘‘Ahubwo iyo ni imbogamizi kuko kugeza ubu nta shuri ryigisha abigisha gutwara imodoka. Ibi bintu biri mu kavuyo, keretse hagiyeho ishuri ryigisha, ubu n’umuntu utazi gusoma yashinga ishuri akigisha. Nta murongo.’’

Yakomeje agira ati ‘‘Ni ukuvuga ngo abantu bigisha ni nko kumama, kuvuga ngo igazeti ndayisoma nyisobanure uko nyumva. Ariko na polisi nayo ikabigiramo uruhare. Polisi yakabaye ishyiraho amabwiriza ku muntu wigisha amategeko y’umuhanda.’’

Impuguke mu by’imodoka unazikoraho ubushakashatsi, Nikobisanzwe André Gromyko nawe yashimangiye ko hakenewe gushyiraho uburyo buhamye bwo kugena abigisha amategeko y’umuhanda cyangwa gutwara ibinyabiziga.

Polisi y’igihugu itangaza ko umwaka ushize wa 2021 hiyandikishije abantu 17.660, bashakaga impushya z’agateganyo, hiyandikisha abandi 25.499 bashakaga impushya za burundu.

Uyu mwaka ugeze ku musozo hiyandikishije abantu 27.000 nabashakaga gukorera uruhushya rwa burundu barenga 69.900.

Mu bantu 17.660 biyandikishije gukorera uruhushya rw’agateganyo, abitabiriye gukora ibizamini ni 15.331 bangana na 86%, abasibye ni 2329 bangana na 14% hakaba haratsinze abantu bangana na 27% y’abakoze.

Senateri Uwizeyimana Evode avuga ko hari ibizamini bikoreshwa abashaka 'Permis' bikwiye guhinduka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .