Kuva hatangizwa uburyo bwo gusaba akazi no gupiganira imyanya mu bigo bya Leta hakoreshejwe ikoranabuhanga, ibigo byinshi byasabwe kwifashishwa ubu buryo.
Umukandida ugize igiteranyo cy’amanota 70% kuzamura mu kizamini cyanditse n’icyo kuvuga aba yatsinze, haba hari abamurushije agashyirwa ku rutonde rw’abategereje.
Ibigo bya Leta bigirwa inama yo kubanza kureba kuri urwo rutonde mbere yo gukoresha ibizamini kuko bihenda ariko bikanemererwa gusaba kwikoreshereza ibizamini mu gihe hakenewe abakozi bafite ubumenyi bwihariye.
Ubwo Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu bagezaga ku Nteko Rusange ya Sena raporo ku isuzuma ry’ibikorwa bya Komisiyo y’Abakozi ba Leta, hagaragajwe ko hari abantu barenga ibihumbi bine bari ku rutonde rw’abatsinze ibizamini by’akazi muri Leta bategereje ahazaboneka umwanya.
Senateri Clotilde Mukakarangwa yavuze ko gushyira abatsinze ibizamini ku rutonde rw’abategereje ari byiza ariko ikibazo ari uko usanga hariho abagize amanota make kandi inzego zikeneye abafite ubumenyi bwo hejuru.
Ati “Icyo nshima ni uko byajya bikorwa bakajya kuri urwo rutonde ariko wenda urundi rwego na rwo rushaka umukozi na rwo rushaka wa wundi uzagira 85% [...] nashimye ko komisiyo yihaye iyo nshingano kugira ngo izasesengure imiterere y’icyo kibazo.”
Senateri Evode Uwizeyimana yagaragaje bidakwiye guhatira ibigo byose gushaka abakozi kuri urwo rutonde kuko hari n’abo wahakura ntibagira icyo bafasha aho bagiye kuko atari byo bize.
Ati “Urwego nka RDB, rurafata umunyamategeko ku rutonde [waiting list] utarize amategeko ajyanye n’ubucuruzi, utarize amategeko ajyanye n’ishoramari muzi inshingano zarwo, umuntu wagiye gukora ikizamini ashaka kuba umujyanama mu by’amategeko mu kigo cy’ubutaka kuko buriya abanyamategeko iyo umuntu arangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza aba ameze nk’umuganga wize ubuvuzi rusange.”
Yahamije ko “Muganga wize ubuvuzi rusange akunda kwibwira ko ibintu byose abizi, ntabwo ari umuganga w’abana, umuganga uvura indwara z’abagore, habaho ubumenyi bwihariye ushobora rero gusanga urwego runaka rushaka umuntu by’umwihariko wize amategeko ajyanye n’ubucuruzi cyangwa gukora amasezerano […] ndagira ngo mvuge kuri iki kintu cyo kuvuga ngo abantu bazajya bajya muri rusange ku rutonde rw’abatsinze ibizamini guteruramo abantu batazagira ikintu bamara.”
Senateri Uwizeyimana yashimangiye ko mu gihe hari urwego rukeneye umuntu ufite ubunararibonye mu bintu runaka, hakorwa ikizamini kugira ngo aboneke.”
Mu mwaka wa 2023/2024, inzego za Leta 70 zakuye abakozi 620 ku rutonde rw’abategereje gushyirwa mu myanya mu gihe abarenga ibihumbi bine bakiruriho.
Inzego zishinzwe umurimo zigaragaza ko hari n’abari mu myanya y’imirimo ya Leta usanga barakoze ibizamini mu bindi bigo cyangwa abapiganira imyanya itandukanye ahantu henshi bituma imibare y’abakeneye akazi biyongera cyane.
Imibare igaragaza ko abarenga ibihumbi 577 bashatse gupiganira imyanya y’akazi 2970 yashyizwe ku isoko mu 2023/2024, abujuje ibisabwa baba ibihumbi 382, bangana na 62%. Abagera ku 91.820 bitabiriye ibizamini, hatsinda 5781.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!