Yabitangaje ku wa Kabiri tariki 6 Ukuboza ubwo Abasenateri ba Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano baganiraga n’abayobozi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo no mu Kigo gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) mu kumenya ibikorwa mu gukumira impanuka zo mu muhanda.
Umuhanda Muhanga - Karongi warangiritse cyane ku buryo wagiye uzamo ibinogo. Ni umuhanda w’ibilometero 128 umaze igihe kuko igice cya mbere cyuzuye mu mwaka wa 2000, ikindi cyuzura mu 2002.
Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko amaze iminsi anyura muri uwo muhanda akabona uburyo uteye inkeke, ku buryo yafashe umwanzuro wo kutazongera kuwunyuramo mu gihe utarakorwa.
Ati “Maze kuwucamo kabiri nabonye bongeye no kuwunyoherezamo nanone. Uyu muhanda wa Muhanga –Karongi uteye ubwoba. Ubushize twawunyuzemo na Havugimana , ikigunguzi kirariduka tugiye kuhagera rwose, ibitaka byarimo biriduka duhari.”
Yakomeje agira ati “Uriya muhanda ufite ikihe kibazo? Kuki uriya muhanda udakorwa? Cyangwa se niba byarabananiye mushake ubundi buryo ariko uriya ntabwo ari umuhanda pe! Ubu nahoze mbabwira ngo abantu banyohereza muri misiyo mu Burengerazuba mu kumbarira za kilometero mumbarire ko nca Rubavu, nkaca Kivu Belt. Rwose uriya muhanda ntabwo ari umuhanda, njye nabwiye abantu ko ntazongera kuwucamo.”
Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Imena Munyampenda, yavuze ko umuhanda Muhanga – Karongi umaze igihe wubatswe ku buryo washaje ukaba ukeneye gusanwa.
Yavuze ko wakabaye warasanwe kera ariko ko hakomeje kuba imbogamizi y’amafaranga akenewe ngo wose usanwe.
Munyampenda yavuze ko icyangije cyane uyu muhanda ari imodoka z’uruganda rukora sima (CIMERWA) zawukoresheje cyane kandi zikoreye imizigo iremereye, mu gihe ubwo wakorwaga ibyo bitari byarateganyijwe.
Ati “Ariko iyo urebye hagati ya 2012 na 2014, ubushobozi bwa ruriya ruganda bwikubye nibura inshuro eshatu. Ntabwo twari twarabiteganyije ni nayo mpamvu mubona ibyangiritse ari byinshi.”
Yakomeje agira ati “Twasabye ko hakorwa inyigo vuba vuba, turangije dushaka amafaranga ariko ntabwo twayaboneye icyarimwe.”
Ibyiciro bibiri bya mbere by’uwo muhanda byamaze gukorwa ndetse RTDA yizeye ko mu Ukuboza 2023 ibindi bice bisigaye byose bizaba byashyizwemo kaburimbo neza.
Umuhanda Muhanga - Karongi ufatiye runini ubukungu bw’igihugu kuko woroshya ubuhahirane hagati y’ibice by’Iburengerazuba, Intara y’Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali kandi ukanyuramo ba mukerarugendo batandukanye bava cyangwa bajya mu turere nka Rutsiro, Karongi na Nyamasheke.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!