Yabigarutseho kuri uyu wa 27 Gashyantare 2025, ubwo Inteko Rusange ya Sena yagezwagaho raporo ya Komisiyo y’Imiyoborere muri Sena y’u Rwanda yakozwe hashingiwe kuri Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB y’ibikorwa byo mu 2023/2024.
Muri iyo raporo, RGB igaragaza ko yakoze ubushakashatsi ku itangazamukuru mu Rwanda aho bwagaragaje ko ubunyamwuga n’ubushobozi bw’itangazamakuru biri ku kigero cya 60.70%, urunyurane rw’ibitangazamakuru bifite imirongo ngenderwaho itandukanye biri ku kigero cya 72,30%, uburyo bwo kubona no gusakaza amakuru biri kuri 79,10%, uruhare rw’ibitangazamakuru mu miyoborere myiza biri ku kigero cya 81,30% mu gihe ishyirwaho ry’amategeko na politiki byorohereza imikorere y’itangazamakuru biri kuri 90%.
Senateri Nyinawamwiza yagaragaje ko kuba ubunyamwuga bw’itangazamakuru bugikemangwa, hakwiye gufatwa ingamba zatuma ryubakirwa ubushobozi ariko hagamijwe ko rikora kinyamwuga.
Ati “Urareba ku bushobozi bw’itangazamakuru n’ubunyamwuga ukabona ko ari ikibazo. Ese niba bukemangwa ni uko batize? Niba itangazamakuru ridakora kinyamwuga, ese ntabwo rizatuyobya? Mbona ko na ryo rikwiye kwitwabwaho kuko rikurikirwa na benshi, rifite imbaraga nyinshi ariko niba ridakoze kinyamwuga ryadusubiza inyuma.”
Visi Perezida wa Komisiyo y’Imiyoborere myiza y’Abaturage, Uwera Pélagie, yagaragaje ko hari igikwiye gukorwa mu gufasha itangazamakuru gukora kinyamwuga harimo no kongera amahugurwa ahabwa abarikora.
Yagize ati “Harimo ibishingiye ku bumenyi ariko hanarimo n’ibishingiye ku byo umuntu avanamo. Uyu munsi dufite ibitangazamakuru bitandukanye, ibyandika, ibikoresha radio na television n’ibikorera kuri Internet. Ngira ngo umuntu mu gitondo ashobora kubyuka agafungura shene kuri YouTube, uwo muntu mu by’ukuri ntabwo aba yahawe ubumenyi mu bijyanye n’itangazamakuru.”
Yakomeje avuga ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu guha ubumenyi abakora itangazamakuru ndetse no gukorana bya hafi n’inzego zitandukanye zihuza abanyamakuru.
Ati “Ababishinzwe na bo babishyiramo imbaraga no mu bugenzuzi, kandi igikwiriye gukorwa ni uguhugura ndetse no gukomeza gutekereza kuri ziriya nzego zihuza abantu bose babarizwa mu gice cy’itangazamakuru.”
Yashimangiye ko hakwiye gukomeza gushyira imbere gahunda zitandukanye zigamije gutuma abakora itangazamakuru mu Rwanda babikora kinyamwuga.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!