Sena yemeje Mukasine ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu

Yanditswe na Habimana James
Kuya 22 Kamena 2020 saa 12:36
Yasuwe :
0 0

Abasenateri bemeje Mukasine Marie Claire ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, nyuma yo gushyirwaho n’inama y’abaminisitiri.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Inteko Rusange ya Sena yateranye yumva ibisobanuro bya Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena, yiga ku bunararibonye bw’uyu muyobozi nyuma iramwemeza.

Inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 16 Kamena iyobowe na Perezida Paul Kagame, niyo yagize Mukasine Perezida wa Komisiyo y’igihugu yo kurengera uburenganzira bwa muntu.

Mukasine agiye kuri uyu mwanya asimbuye Madeleine Nirere, warahiriye inshingano z’uwo mwanya ku wa 17 Mata 2012.

Nirere yari awumazeho imyaka umunani, ihwanye na manda ebyiri yemererwaga.

Ku 8 Gicurasi 2020, nibwo Nirere yari yasigiye ububasha uwari Visi Perezida Silas Sinyigaya, nyuma yo gusoza izo manda ze.

Marie Claire Mukasine wahawe kuyobora iyi komisiyo yakoze imirimo itandukanye harimo kuba Umusenateri, ndetse yabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.

Mbere y’izo nshingano, Mukasine kandi yabaye Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’ubwishingizi mu Rwanda, Sonarwa. Yanakoze nk’umunyamategeko mu bigo bya Leta bitandukanye.

Mukasine kandi yakoze muri Sosiyete Sivile nko mu muryango uharanira uburenganzira bw’umugore n’umwana, Haguruka, yayoboye hagati ya 1994-1996.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu miyoborere n’impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu by’amategeko.

Sena yemeje Mukasine ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .