Sena yemeje Mukantaganzwa uheruka kugirwa Perezida wa Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 9 Ukuboza 2019 saa 04:35
Yasuwe :
0 0

Inteko rusange ya Sena yemeje Mukantaganzwa Domitilla nka Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo kuvugurura amategeko, umwanya aheruka gushyirwamo asimbuye Havugiyaremye Aimable wagizwe Umushinjacyaha Mukuru.

Sena yemeje Mukantaganzwa nyuma yo kugezwaho raporo ya Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere ku isuzuma rya dosiye ye, igasanga afite ubumenyi n’uburambe mu mirimo bihagije, bizamufasha kuzuza inshingano asabirwa gukora nka Perezida wa Komisiyo yo kuvugurura amategeko.

Mbere yo kwemezwa na Sena, Mukantaganzwa yashyikirijwe inshingano na Havugiyaremye, mu muhango wabereye muri Minisiteri y’ubutabera mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Umushinjacyaha Mukuru Havugiyaremye, yashimiye abo bakoranye muri iyi komisiyo kubera ubufatanye n’ubwuzuzanye bagaragaje, anizeza umusimbuye ubufatanye busesuye mu kurushaho kunoza inshingano zo kuvugurara amategeko.

Mukantaganzwa yavuze ko nubwo u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi mu iterambere, amategeko nayo agomba gukomeza gusuzumwa no kuvugururwa kugira go ahuzwe n’iterambere ry’igihugu.

Ati “Amategeko ni yo ashyira mu bikorwa politiki n’iterambere by’igihugu, bityo ni ngombwa ko abaho, akananozwa.”

Ministiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yashimiye aba bayobozi bombi abifuriza ihirwe mu mirimo mishya batangiye, anabibutsa ko inshingano bafite nk’abayobozi ari zo zituma abo bayobora babitegaho byinshi bizabateza imbere.

Ati “Inshigano zacu nk’abayobozi tugomba kujya tuzigarukaho kuko iyo tuyobora abantu, tugomba kuba tuzi ko buri muntu tuyobora afite ibyifuzo bye, uko atekereza ejo hazaza he, kandi nitwe abibonamo nk’abayobozi.”

Mukantaganzwa agizwe umuyobozi wa Komisiyo Ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko, mu gihe hari gutangizwa imishiga itandukanye igamije kunoza uburyo bwo gushyiraho, kuvugurura, no kumenyekanisha amategeko.

Muri iyo mishiga harimo uwo gutangaza amategeko hifashishijwe ikoranabuhanga; umushinga witezweho korohereza abantu mu ngeri zitandukanye kubona ingingo z’amategeko n’imanza yakoreshejwemo bitabagoye.

Mukantaganzwa yamenyekanye cyane ku ruhare rwe mu gutuma Inkiko Gacaca zigera ku ntego zazo. Izi Nkiko Gacaca zasoje imirimo ku mugaragaro mu mwaka wa 2012, zimaze kuburanisha imanza zirenga miliyoni imwe n’ibihumbi 200 zifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma yuko u Rwanda rubonye ubwigenge, amategeko asaga magana arindwi yakozweho ubushakashatsi, agera kuri magana atatu na rimwe niyo ataravugururwa cyangwa ngo avanweho; mu gihe amategeko mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono agera kuri magana ane yari mu ndimi z’amahanga, yose yasemuwe agashyirwa mu Ikinyarwanda.

Aba bayobozi bombi bahererekanya ububasha imbere ya minisitiri Busingye
Mukantaganzwa Domitilla ahererekaya ububasha na Aimable Havugiyaremye yasimbuye
Mukantanganzwa yavuze ko yiteguye guharanira ko amategeko asuzumwa kandi akanozwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza