00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sena yemeje Dr Emile Bienvenu nk’Umuyobozi mushya wa Rwanda FDA

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 17 Kanama 2021 saa 07:08
Yasuwe :
0 0

Inteko Rusange ya Sena yemeje ubusabe bwa Guverinoma y’u Rwanda bwo kwemeza Dr Bienvenu Emile nk’Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA.

Dr Bienvenu wagizwe Umuyobozi wa Rwanda FDA ku wa 11 Kanama 2021, binyuze mu Nama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame. Yari yasabiwe kwemezwa na Sena mbere yo gutangira inshingano ze.

Kuri uyu wa 17 Kanama 2021, ni bwo Inteko Rusange ya Sena yamwemeje nyuma yo kugezwaho raporo ya Komisiyo Ishinzwe Imibereho myiza n’Uburenganzira bwa Muntu, igaragaza ibyasuzumwe n’ibitekerezo ku bijyanye n’ubushobozi ndetse n’imigabo n’imigambi ya Dr Bienvenu.

Mu biganiro yagiranye na Komisiyo, Dr Bienvenu yabwiye abasenateri ko kuva yatangira kwiga kaminuza yize ibijyanye n’imiti kandi yagiye anakora ubushakashatsi butandukanye ku buryo bizamufasha muri gahunda u Rwanda rwinjiyemo yo gukora imiti n’inkingo.

Ikindi yasobanuye ni ukwihutira gukora amavugurura agendanye n’amabwiriza ngenderwaho mu miti ikoreshwa mu gihugu kuko ayaherukaga ari ayo mu 2006.

Yabajijwe uko abona urwego u Rwanda rugezeho mu bijyanye no kwikorera inkingo avuga ko n’ubwo igihugu kitaragera ku rwego rwo hejuru ariko hari icyizere kuko hari ibiganiro n’abafatanyabikorwa bari hafi kuzana inganda zikora imiti n’inkingo mu Rwanda.

Yavuze kandi ko azibanda ku gukora igenzura ku bijyanye n’inganda zizajya zikora imiti kugira ngo zibashe gukora ibiri ku rwego mpuzamahanga.

Itegeko rigena inshingano, imiterere n’imikorere ya Rwanda FDA rivuga ko iki kigo aricyo kigenzura imiti, inkingo, ibiribwa by’abantu n’amatungo byahinduriwe umwimerere n’ibindi bikomoka mu mubiri w’umuntu cyangwa itungo bikoreshwa mu buvuzi nk’imiti, ibyongera n’ibyongerewe intungamubiri.

Kigenzura kandi ibintu bihumanya, imiti ikomoka ku bimera, ibinoza kandi bisukura umubiri birimo umuti, ibikoresho byo mu buvuzi bw’abantu n’amatungo, itabi n’ibirikomokaho, imicungire y’imiti n’ibiribwa bitujuje ibisabwa, imiti ikorwaho igeragezwa ku bantu no ku matungo.

Mu bindi iki kigo gishinzwe harimo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza y’ubuziranenge ajyanye no gukora, kubika, kugurisha, gukwirakwiza, gukoresha, gutumiza no kohereza mu mahanga, ibirango, ibipfunyiko n’ibindi.

Ibyo wamenya kuri Dr Bienvenu

Dr Bienvenu wahawe kuyobora Rwanda FDA ni umuhanga mu bijyanye n’imiti [Pharmacist] aho afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, Master’s yavanye muri Kaminuza ya Western Cape muri Afurika y’Epfo.

Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga, PhD, mu bijyanye n’Ubuvuzi [Medical Science], yavanye muri Kaminuza ya Gothenburg yo muri Suède.

Mbere yo guhabwa inshingano nk’Umuyobozi wa Rwanda FDA, Dr Bienvenu yanyuze mu mirimo itandukanye.

Dr Bienvenu uretse kuba amaze igihe kinini yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, mu Ishami ry’Ubuvuzi, ni n’Umuyobozi ushinzwe guhanga udushya muri iyi kaminuza kuva mu 2017.

Yigeze no kuba Umuyobozi w’Agateganyo wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Amasomo n’Ubushakashatsi.

Dr Bienvenu kandi yakoze muri Kaminuza y’Ubuvuzi ya Muhimbili [Muhimbili University of Health & Allied Sciences] yo muri Tanzania mu 2016.

Kuva mu 2011 kugeza 2013, yari umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC.

Uyu mugabo ni umwe mu bagize inama z’ubutegetsi mu bigo bitandukanye aho ari Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi mu Kigo gishinzwe Ubuziranenge, RSB, kuva mu 2009 ndetse yabayaye umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Ibitaro bya Gisirikare kuva mu 2012 kugeza 2018.

Dr Bienvenu ni umushakashatsi wibanda cyane ku bijyanye n’imiti ndetse akaba mu 2006 yarakoranye na Minisiteri y’Ubuzima mu bijyanye no gushyiraho inyandiko y’ibipimo n’amabwiriza ngenderwaho mu buvuzi n’imiti.

Dr Bienvenu yemejwe nk'Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw'Ibiribwa n'Imiti mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .