00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sena yemeje ba Ambasaderi batanu

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 28 December 2024 saa 09:43
Yasuwe :

Abasenateri bemeje ba Ambasaderi batanu baherutse gushyirwaho n’Inama y’Abaminisitiri, ngo bahagararire u Rwanda mu bihugu bitandukanye.

Abo ni Maj Gen Joseph Nzabamwita, Parfait Busabizwa, Olivier Kayumba, Festus Bizimana na Dushimimana Lambert.

Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga na Politiki muri Sena y’u Rwanda yagize umwanya wo kugenzura abo ba Ambasaderi, ubushobozi bafite mu kuzuza neza izo nshingano zo guhagararira u Rwanda mu bindi bihugu.

Nzabamwita yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, afite Impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu mategeko mpuzamahanga.

Yakoze imirimo itandukanye irimo no kuba Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, yabaye kandi Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza (NISS) ndetse yanabaye Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda.

Parfait Busabizwa yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo, yari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyirujko guhera umwaka ushize.

Yanakoze imirimo itandukanye irimo no kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu.

Kayumba Olivier yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Centrafrique, yari asanzwe ari Umuyobozi muri Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu.

Mbere y’uko yerekeza muri Centrafrique, yabanje gukora nk’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi.

Festus Bizimana wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal yari asanzwe akora muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse yanabaye Umuyobozi wungirije wa Federasiyo y’Umukino wo gusiganwa ku magare.

Undi wagizwe Ambasaderi ni Dushimimana Lambert wahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba.

Dushimimana yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’u Buholandi. Uyu yahoze ari umusenateri mbere yo kuba Guverineri. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu birebana amategeko Mpuzamahanga.

Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga muri Sena y’u Rwanda, Murangwa Hadija, yavuze ko byagaragaje ko bafite ubushobozi bukwiye bwo kuzuza inshingano zabo mu mwanya wa Ambasaderi.

Maj Gen Nzabamwita yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya
Festus Bizimana wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal
Dushimimana yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’u Buholandi
Parfait Busabizwa yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo
Kayumba Olivier yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Centrafrique

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .