00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sena yemeje ba ambasaderi bashya batatu barimo Nduhungirehe uhagarariye u Rwanda mu Buholandi

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 28 Kanama 2020 saa 12:04
Yasuwe :

Inteko rusange ya Sena kuri uyu wa Gatanu yemeje abayobozi bashya, barimo ba ambasaderi batatu baherutse gushyirwa mu myanya n’Inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 14 Kanama 2020.

Ba ambasaderi bemejwe ni Ambasaderi Nduhungirehe Olivier wahawe guhagararira u Rwanda mu Buholandi, Mutsindashyaka Théoneste, wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo na Nyiramatama Zaina wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc.

Sena yanemeje Bizimana Claude ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi nubworozi (NAEB) na Julienne Uwacu ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigega cya Leta cyo gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG).

Nduhungirehe yongeye kugirirwa icyizere nyuma yuko ku wa 9 Mata 2020, Perezida Paul Kagame yari yamuvanye ku mirimo nk’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kubera imikorere yo gushyira imbere imyumvire ye kurusha politiki y’igihugu.

Yawukuweho nyuma y’imyaka isaga ibiri yari awumazeho, kuko ku wa 30 Kanama 2017 aribwo yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga avuye ku kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi.

Ambasaderi Nduhungirehe yemejwe guhagararira u Rwanda mu Bwami bw’u Buholandi asimbuye Karabaranga Jean Pierre wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Sénégal.

Nyiramatama Zaina wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Maroc asimbuye Sheikh Habimana Saleh. Nyiramatama yari amaze igihe kinini ahagarariye Umuryango wa Afurika yunze ubumwe muri Tchad, umwanya yagiyeho avuye mu buyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Abana.

Mutsindashyaka Théoneste yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo. Kuva mu 2013 yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango ushinzwe kurwanya ikwirakwiza ry’intwaro nto n’iziciriritse mu Karere k’Ibiyaga Bigari, mu Ihembe rya Afurika no mu bihugu bihana imbibi RECSA (Regional Centre on Small Arms). Muri Repubulika ya Congo asimbuye Amb Dr Habyalimana Jean Baptiste.

Ubwo hemezwaga Bizimana ku buyobozi bwa NAEB, Perezida wa Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari, Nkusi Juvenal, yavuze ko bamaze gusuzuma umwirondoro we no kugirana na we ikiganiro, basanze afite ubumenyi n’uburambe mu mirimo y’ubuyobozi bityo bikazamufasha kuzuza inshingano.

Yagize ati “Komisiyo yasanze azashyira imbaraga mu kurushaho kongera ibyoherezwa hanze bikomoka ku buhinzi n’ubworozi nk’uko biri mu nshingano z’Ikigo NAEB, agiye kuyobora, akazanakemura ibibazo bikiri muri icyo Kigo kuko agaragaza ko yiteguye gushyiraho ingamba zo kubikemura”.

Kuri Uwacu Julienne ugiye kuyobora FARG, Sena yavuze ko afite ubunararibonye mu bijyanye n’imiyoborere, no mu kiganiro bagiranye yiyemeje kurushaho kuzamura imibereho y’abatishoboye barokotse Jenoside no gukemura ibibazo biri muri FARG.

Nduhungirehe Olivier yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi
Nyiramatama Zaina yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Maroc
Mutsindashyaka Théoneste yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo
Uwacu Julienne wigeze kuba Minisitiri w’Umuco na Siporo yahawe inshingano zo kuyobora FARG
Bizimana Claude yemejwe ku mwanya w'Umuyobozi Mukuru wa NAEB

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .