Sena yemeje abayobozi batanu bashya barimo Umuvunyi Mukuru

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Ugushyingo 2020 saa 02:45
Yasuwe :
0 0

Inteko Rusange ya Sena yemeje abayobozi batanu bashya baherutse gushyirwaho n’Inama y’Abaminisitiri barimo Nirere Madeleine wagizwe Umuvunyi Mukuru na Dr. Sekomo Birame Christian wagizwe Umuyobozi w’lkigo cy’lgihugu cy’Ubushakashatsi n’lterambere mu byerekeye Inganda.

Kuri uyu wa Kane nibwo Inteko Rusange ya Sena yateranye yiga kuri aba bayobozi. Senateri Dushimimana Lambert, Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere yasuzumye dosiye ya Nirere Madeleine, yavuze ko bamaze gusuzuma umwirondoro we, inshingano z’Urwego rw’Umuvunyi no kugirana ikiganiro na we, basanze afite ubumenyi n’uburambe bihagije bwo kuzuza inshingano nk’Umuvunyi Mukuru.

Nirere wagizwe Umuvunyi Mukuru azwi cyane mu kurengera uburenganzira bwa muntu ndetse yayoboye Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu kuva ku wa 17 Mata 2012.

Nyuma yo gusoza manda ebyiri z’imyaka ine ine [umunani] ku wa 8 Gicurasi 2020, Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 16 Kamena 2020 yemeje Mukasine Marie Claire nk’umusimbura we.

Undi wemejwe ni Amb. Masozera Robert ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru (Director General) w’lnteko y’Umuco. Yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda.

Dr. Asiimwe Anita we yemejwe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru (Director General) w’lkigo cy’lgihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana. Yari asanzwe ari Umuhuzabikorwa wa Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’abana bato ndetse yigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima.

Mukandasira Caritas we yemejwe ku mwanya w’Umugenzuzi Mukuru Wungirije w’Urwego rushinzwe Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire. Uyu mugore yigeze kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mbere y’uko agirwa Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba mu 2014.

Dr.Sekomo Birame Christian we yemejwe nk’Umuyobozi w’lkigo cy’lgihugu cy’Ubushakashatsi n’lterambere mu byerekeye Inganda.

Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari ya Sena yasuzumye dosiye ya Dr. Birame isanga afite ubunararibonye n’ubushobozi bumwemerera kuyobora NIRDA.

Dr. Birame azwi cyane muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu Ishami ry’Ubutabire. Kuri uyu mwanya yasimbuye Mukeshimana Claire wari umuyobozi w’agateganyo wari washyizweho asimbuye Kampeta Sayinzoga wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere (BRD).

Nirere Madeleine yemejwe ku mwanya w'Umuvunyi Mukuru
Amb. Masozera Robert yemejwe ku mwanya w'Umuyobozi Mukuru (Director General) w'lnteko y'Umuco
Dr.Sekomo Birame Christian we yemejwe nk’Umuyobozi w'lkigo cy'lgihugu cy'Ubushakashatsi n'lterambere mu byerekeye Inganda, NIRDA
Dr. Asiimwe Anita yemejwe ku mwanya w'Umuyobozi Mukuru (Director General) w'lkigo cy'lgihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana
Mukandasira Caritas yemejwe ku mwanya w'Umugenzuzi Mukuru Wungirije w’Urwego rushinzwe Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire

Amafoto: Rwanda Parliament


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .