Ba Guverineri b’Intara, ba Ambasaderi n’Abayobozi bakuru b’ibigo bya Leta n’abandi bashyirwaho na Perezida wa Repubulika n’Inama y’Abaminisitiri ariko mbere y’uko batangira inshingano bakemezwa na Sena y’u Rwanda.
Ku wa 23 Ugushyingo 2024 ni bwo hasohotse itangazo rishyiraho Ntibitura Jean Bosco nka Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, asimbura Lambert Dushimimana wari umaze umwaka n’amezi abiri ayoboye iyi ntara.
Amakuru yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z’Inteko Ishinga Amategeko avuga ko kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2024 “Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena usuzuma Dosiye ya Ntibitura Jean Bosco usabirwa kwemezwa na Sena ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Raporo izagezwa ku Nteko Rusange ya Sena iyifateho umwanzuro.”
Ntibitura yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu mu Rwego rw’Igihugu rw’Umutekano n’Iperereza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!