Sena yasabye icukumbura ku bibazo by’irangizwa ry’imanza n’abimuwe batarishyurwa

Yanditswe na Habimana James
Kuya 6 Gashyantare 2020 saa 10:19
Yasuwe :
0 0

Inteko Rusange, Umutwe wa Sena yagaragaje ko hakenewe gukorwa ubucukumbuzi ku bibazo by’ibirarane by’abaturage bimuwe ku mpamvu z’inyungu rusange ariko bakaba batarishyurwa n’ikijyanye n’irangizwa ry’imanza gikomeje kuvugwa mu nkiko.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kane ubwo Sena yagezwagaho raporo ya Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere ku isuzuma rya raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi byo mu 2018-19 na gahunda y’ibikorwa ya 2019-2020.

Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri sena, Dushimimana Lambert, yabwiye Inteko Rusange ko mu byerekeye ihame remezo ryo kubaka Leta igendera ku mategeko, mu kurwanya ruswa n’akarengane hakozwe ubukangurambaga bwo gukumira ruswa n’akarengane, hakemurwa ibibazo by’akarengane, hanakurikiranywa uko inzego bireba zikurikiza politiki yo kurwanya ruswa.

Ku bijyanye n’Ubutabera, Dushimimana yavuze ko uru rwego rwasuzumye ibibazo by’abasaba ko imanza zabo zisubirwamo ku mpamvu z’akarengane.

Yagize ati “Mu manza 96 zirimo akarengane zashyikirijwe Urukiko rw’Ikirenga, Ubugenzuzi Bukuru bw’Inkiko bwasesenguye 43, busanga 29 zirimo akarengane, naho 13 ntakarimo, haburanishijwe dosiye 23, Urukiko rw’Ikirenga rwemeza ko imanza 20 zirimo akarengane, naho eshatu nta karengane karimo.”

Yavuze ko Urwego rw’Umuvunyi rwagaragaje ko ibibazo by’akarengane bigaragara cyane mu Rukiko Rukuru n’ingereko zarwo.

Avuga ko babwiwe ko impamvu ngo harimo ikibazo ni uko usanga abacamanza batagira ubushobozi bwo kugera ku kiburanwa, bigatuma baca imanza uko bitari bikwiye.

Yagize ati “Hakwiye gukorwa isesengura ryimbitse rituma muri izo nkiko ariho hari akarengane, mu gihe nyamara hari abacamanza bahugukiwe.”

Senateri Nkusi Juvénal yavuze ko bitumvikana uburyo mu nkiko nk’izi ariho hari akarengane, mu gihe hari abacamanza bahugukiwe kandi bafite byose.

Yagize ati “Ikibazo cy’akarengane ni uko basanze mu manza zo mu rukiko rukuru n’ingereko zarwo nizo zagaragayemo akarengane ku kigero kiri hejuru. Byagaragaye ko imanza 25 zirimo akarengane zaciwe n’urukiko rukuru n’ingereko zarwo, naho izindi 29 zigaragara mu nkiko zisumbuye. Iyo twumvise ko muri izo nkiko nkuru ariho hari akarengane kandi karasuzumwe n’Umuvunyi biba ari ikibazo, harebwa niba mu nzego z’ubutabera hatarimo ikibazo.”

Uretse iki kibazo, hanagaragajwe ko ikibazo cy’ingurane zidahabwa abaturage bimuwe gihangayikishije.

Senateri Dushimimana yavuze ko hakiri ibibazo bijyanye no kwimura abaturage ku mpamvu z’inyungu rusange no gutinda kubishyura, kuko mu mpera za 2019 hari dosiye 19,477 zari zitarishyurwa, zingana na miliyari 17 Frw.

Nyuma yo gusesengura iyi raporo, Komisiyo yavuze ko ibirarane bihari bigomba kwishyurwa mu gihe cya vuba hagamije kubahiriza ihame remezo ryo kubaka Leta igendera ku mategeko, itegeko rikaba rigomba gushyirwa mu bikorwa mu buryo bunoze kandi bigakorwa ku gihe.

Inteko Rusange kandi yasabye ko Urwego rw’Umuvunyi rukoresha ububasha ihabwa n’itegeko bwo gusabira ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi, abayobozi b’inzego za Leta n’iz’abikorera batubahiriza ibyo basabwa mu bijyanye no kurwanya ruswa no gukurikirana ko ibyo bihano bitangwa.

Abasenateri bavuze ko Urwego rw'Umuvunyi rugomba gukoresha ububasha mu guhana abayobozi batubahiriza amategeko
Abasenateri bavuze ko hakwiye gucukumburwa impamvu mu nkiko nkuru ariho hagaragara ikibazo cy'akarengane
Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri sena, Dushimimana Lambert
Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, yagaragaje ibibazo birimo kwimura abantu bigomba gukemurwa burundu
Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, ni we wayoboye inteko rusange
Sena yasabye icukumbura ryimbitse ku bibazo by’irangizwa ry’imanza n’abaturage bimuwe bakaba batarishyurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .