Sena yasabye Guverinoma kugaragaza ingamba yafatiye ibibazo byo mu mitangire y’akazi n’imicungire y’abakozi

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 10 Gashyantare 2020 saa 10:36
Yasuwe :
0 0

Inteko Rusange ya Sena yafashe imyanzuro irimo gusaba Guverinoma kugaragaza intambwe imaze guterwa mu gushyira mu bikorwa ingamba zafatiwe ibibazo byagaragaye mu mitangire y’akazi no mu micungire y’abakozi.

Byagarutsweho nyuma yo kugezwaho raporo na Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu ku isuzuma rya raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta y’umwaka wa 2018-2019 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2019-2020.

Mu biganiro byahuje abasenateri kuri uyu wa Mbere, abasenateri banasabye Guverinoma kugaragariza Sena ibyakozwe mu kugaruza amafaranga leta yahombye biturutse ku byemezo birebana n’imicungire y’abakozi ba leta byafashwe hatubahirijwe amategeko.

Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu, Senateri Umuhire Adrien, yavuze ko icyari kigamijwe mu gusuzuma iyi raporo ari ukumenya uko ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta bifasha igihugu kubahiriza amahame remezo, kumenya ibibazo byagaragajwemo bibangamiye iyubahirizwa ryayo no gutanga inama zo kubikemura.

Sena kandi yemeje imyanzuro ireba Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta aho yayisabye kujya igenzura nibura 60% by’ibigo byatanze raporo y’uko amapiganwa yagenze kugira ngo ibone amakuru ahagije no gukoresha ububasha ihabwa n’itegeko bwo gusaba inzego zibifitiye ububasha guhana abadashyira mu bikorwa ibyemezo byayo kandi bakagaragazwa.

Nk’uko biteganywa n’amategeko, inzego zisabwa kugeza raporo ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ni Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, ishinzwe Abakozi ba Leta, Urwego rw’Umuvunyi, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere na Banki Nkuru y’u Rwanda.

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yo igeza raporo yayo kuri Sena gusa. Nyuma yo kwakira raporo, Komisiyo ya buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko ibishinzwe irayisuzuma igategurira raporo Inteko Rusange ikayifataho ibyemezo bishyikirizwa inzego zibishinzwe.

Sena yasabye Guverinoma kugaragaza ingamba yafatiye ibibazo byagaragagaye mu mitangire y’akazi n’imicungire y’abakozi
Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, mu Nteko Rusange ya Sena

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .