00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sena yanyuzwe n’ibikorwa byo kwimura abatuye Kangondo na Kibiraro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 September 2022 saa 01:58
Yasuwe :

Inama y’abaperezida ba za Komisiyo Zihoraho muri Sena, yashimye imigendekere y’ibikorwa byo kwimura abari batuye mu Midugudu ya Kangondo na Kibiraro mu Murenge wa Remera, hashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Iyi ni imwe mu ngingo zikubiye mu itangazo Sena yashyize ahagaragara kuri uyu wa 16 Nzeri ryashyizweho umukono na Perezida wayo, Dr Iyamuremye Augustin.

Ni nyuma y’inama isanzwe yahuje abaperezida ba komisiyo zikorera muri Sena.

Mu byaganiriweho harimo ibikorwa biri muri Komisiyo Zihoraho za Sena, aho abagize Inama y’Abaperezida barebeye hamwe igikorwa cya Komisiyo ya Sena y’Ubukungu n’Iterambere ry’Imari cyo “kumenya ibikorwa mu kwihutisha iterambere rirambye ry’imijyi”.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko mu kungurana ibitekerezo kuri icyo gikorwa, Inama y’Abaperezida yashimye ibikorwa na Guverinoma mu gutuza neza abaturage hagamijwe kunoza imiturire n’imitunganyirize y’imijyi nk’uko biteganyijwe muri Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (2017–2024).

Hirya no hino mu gihugu hagiye hubakwa imidugudu y’icyitegererezo yatujwemo abimuwe mu manegeka aho babaga bugarijwe n’ibyago byo kwicwa n’ibiza birimo inkangu, imyuzure n’ibindi.

By’umwihariko, Inama y’Abaperezida yashimye igikorwa cya Guverinoma cyo gutuza neza abaturage batuye mu Midugudu ya Kangondo I, Kangondo II na Kibiraro, mu Kagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, bava ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, bagatura ahujuje ibyangombwa.

Ni igikorwa abagize iyo nama bavuze ko gikwiye gukomeza nk’uko iri tangazo rikomeza ribivuga.

Riti “Inama y’Abaperezida isanga iyo gahunda ya Guverinoma igomba gukomeza mu rwego rwo kurengera abaturage batuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, bagatuzwa neza, bishimangira iyubahirizwa ry’ihame remezo ryo “kubaka Leta iharanira imibereho myiza y’abaturage no gushyiraho uburyo bukwiye kugira ngo bagire amahirwe angana mu mibereho yabo”.

Yaboneyeho gusaba Abanyarwanda gukomeza gushyigikira gahunda za Leta ziteza imbere imibereho yabo.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda na we yashimye uko iki gikorwa cyagenze, abinyujije kuri Twitter.

Yagize ati "Kwimuka Kangondo na Kibiraro bigeze ku musozo nta muvundo. Leta ikomeje kandi gutegera amatwi no gushakira umuti ibindi bibazo byavuka nyuma y’aho bagereye aho bimukiye mu Busanza."

Abari batuye Kangondo na Kibiraro barimuwe harasenywa
Aho aba baturage bari batuye hashoboraga gushyira mu kaga ubuzima bwabo
Aho abimuwe Kangondo na Kibiraro bimuriwe hari inzu z'icyerekezo
Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin ni we washyize umukono ku itangazo rivuga ko Sena yanyuzwe n'igikorwa cyo kwimura abari batuye Kangondo na Kibiraro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .