Sena yagaragaje impungenge ku bibazo bikiri mu makoperative birimo no kuba zitungukira abanyamuryango

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 1 Kanama 2020 saa 11:36
Yasuwe :
0 0

Sena y’u Rwanda yagaragarije Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM, ko ifite impungenge ku micungire mibi y’amakoperative ikomeje kugaragara ndetse no kuba ubwiyongere bwazo butajyana n’impinduka zizana mu mibereho myiza y’abanyamuryango bazo.

Ibi byagarutsweho ku wa 30 Nyakanga 2020 ubwo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye, yitabaga Sena kugira ngo asobanure ibibazo bikigaragara mu micungire y’amakoperative mu Rwanda.

Sena y’u Rwanda yagaragaje ko bitumvikana uburyo mu 2005 mu Rwanda habarurwaga koperative 919 mu 2019 zikaba zari zimaze kugera ku 10 925 ariko zikaba nta ruhare rugaragara zigira mu kuzamura imibereho y’abanyamuryango.

Minisitiri Soraya yagaragaje ko ibi biterwa n’uko ahanini hari koperative nyinshi zanditse ariko zidakora kuko mu igenzura ryakozwe hagati ya 2018 kugeza muri Werurwe 2020 bugakorerwa kuri koperative 1 505 bwagaragaje ko 283 muri zo zidakora.

Yavuze ko iri genzura ryakorewe mu turere 12 muri koperative z’abahinzi b’ibijumba, ikawa, imbuto n’imboga, iz’aborozi ndetse n’iz’abanyonzi n’abamotari, rizanakomereza ahandi.

Minisitiri Hakuziyaremye yavuze ko ibi bibazo biri muri koperative biterwa ahanini n’ingengo y’imari idahagije ya RCA n’umubare muto w;abakozi bayo utuma itabasha gukorera igenzura amakoperative yose.

Yabwiye Sena ko igenzura ryatangiye kandi rigikomeje rizafasha kurushaho kunoza imikorere ya koperative no kwandukuza izidakora.

Ati “Ibi bizaduha ishusho ya koperative dufite mu gihugu, uko zikora ndetse n’ubwoko bw’ubufasha zikeneye. Mu gukora ibi koperative zidakora zizagaragazwa ubundi zikurwe mu mubare w’izindi cyangwa zakwe ibyangombwa by’ubuzima gatozi.’’

Yakomeje ati “Zimwe zishobora kugirwa inama ndetse zigahabwa ubufasha zikeneye kugira ngo zongere kubyutsa ibikorwa mu gihe bigaragaye ko ari ngombwa.”

Minisitiri Hakuziyaremye yatanze urugero rwa koperative z’abahinzi b’ibijumba yavuze ko habarurwaga izigera kuri 260 ariko hamara gusesengurwa ibibazo zifite n’imikorere yazo ubu hakaba hasigaye 111.

Senateri Zephilin Kalimba yagaragaje impungenge yibaza niba kuba koperative z’abahinzi by’umwihariko ab’ibijumba zirangwamo imikorere mibi ituma zihagaragara bitaba impamvu y’ibura by’ibiribwa mu Rwanda.

Yagize ati “Mfite impungenge z’uko niba koperative nyinshi z’abahinzi zidafite uburyo bw’imicungire bunoze zigahagarika gukora bitatera ibibazo ku bijyanye no kwihaza mu biribwa n’ubukungu.”

Agaruka kuri izi mpungenge za Senateri Kalimba, Minisitiri Hakuziyaremye yavuze ko zimwe zahagaze kubera ko byari bimaze kugaragara ko zidatanga inyungu ku banyamuryango anizeza ko bitazatera ibura ry’ibiribwa.

Abasenateri kandi bagaragaje ko kuba imirenge yose nta bakozi igira bashinzwe imikorere ya za koperative ariyo ntandaro y’imikorere mibi yayo.

Senateri Marie-Rose Mureshyankwano yagaragaje ko iki kibazo gikwiye kwigwaho byihuse kuko byamaze kugaragara ko koperative zikora neza ari izo mu mirenge ifite abakozi bazishinzwe.

Sena y'u Rwanda yagaragaje impungenge ku musaruro koperative zizanira abanyamuryango bazo
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko igenzura ryatangiye rizafasha amakoperative kuvugurura imikorere yayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .