Sebamed yishimanye n’abana bavutse ku munsi yizihijeho imyaka 11 imaze ikorera mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Gicurasi 2019 saa 09:39
Yasuwe :
0 0

Sebamed yizihije imyaka 11 imaze ikorera ku butaka bw’u Rwanda mu bucuruzi bw’ibikoresho by’ubwiza, mu birori byahaye umwihariko kwita ku ruhu rw’abana.

Ibi birori byahuriranye n’umunsi ngarukamwaka wa Sebamed Skin Care Day, wizihizwaho isabukuru yayo, byabereye mu Mujyi wa Kigali ku wa 17 Gicurasi 2019.

Uyu mwaka Sebamed yawizihije byihariye, inatanga impano zirimo imyenda yo kwambara, amavuta ya Sebamed n’ibindi bikoresho ku bana 30 bavukiye mu bitaro bitandukanye mu Mujyi wa Kigali kuri uwo munsi w’ibirori.

Uruganda rwa Sebapharma rwo mu Budage nirwo rukora amavuta ya Sebamed. Sebamed ikorera mu Rwanda kuva mu 2008, aho ihagarariwe na Kipharma.

Mu Rwanda ihacururiza amavuta asigwa ku munwa, arinda iminkanyari, avanaho amaribori n’akoreshwa mu bihe by’izuba ngo uruhu rutangirika, imibavu n’ibindi.

Mu birori byo kwizihiza isabukuru yayo, yifashishije impuguke mu by’uruhu, abaganga b’inzobere, abakora muri farumasi, basobanuye uburyo bwo kwita ku ruhu rw’abana n’ibikoresho byo kwifashisha mu kurwitaho.

Sebamed icuruza amasabune n’amavuta by’abana, arinda uruhu rwabo guhindagurika, atuma umusatsi worohera n’abarinda kubabuka ku kibuno aho bababinze.

Umukozi ushinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi muri Sebamed, Uwimana Yvonne, yabwiye IGIHE ko mu kwizihiza imyaka 11 uru ruganda rumaze mu Rwanda bishimiye guha abana bato impano.

Yagize ati “Twahaye impano zirimo utwenda, amavuta y’uruhu n’ibindi bikoresho ku bana bavutse uwo munsi, tubashimira ko baba bavutse uwo munsi mu bitaro bitandukanye bya Kigali.”

“Mu myaka 11 ishize twishimira ko Sebamed imaze kumenyekana kandi ifasha abantu kugira uruhu rwiza, abana bayikoresha bahora bafite uruhu rwiza. Twishimira ko Abanyarwanda bamaze guhindurirwa imibereho no kugira ubwiza bakoresha ibicuruzwa byacu.”

Sebamed isanzwe inafasha abafite ubumuga bw’uruhu rwera kubona amavuta abarinda kweruruka cyane mu gihe bagiye ku zuba.

Uru ruganda rufite uburambe mu gutanga ibikoresho by’ubwiza; rucuruza amavuta afasha uruhu rwangiritse gusubirana n’ayo gusiga mu myate no kwirinda iminkanyari.

Runafite amavuta ya ‘Sun Lotion’ arinda abantu kuba uruhu rwabo rwasatagurika igihe bamaze umwanya munini ku zuba, ikagira n’andi menshi yose yakorewe kwita ku ruhu rw’abakuru n’abana n’amasabune umuntu yoga agahorana itoto.

Kipharma ihagarariye Sebamed mu Rwanda ni yo iranguza ibicuruzwa byayo, gusa abifuza kubigura babisanga mu maguriro rusange na za farumasi mu gihugu hose.

Abakozi ba Sebamed batanze impano ku bana 30 bavukiye mu bitaro byo mu Mujyi wa Kigali ku wa 17 Gicurasi 2019
Umukozi ushinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi muri Sebamed, Uwimana Yvonne, yishimiye guterura umwana no kumushyikiriza impano
Iki gikorwa cyakozwe mu kwizihiza imyaka 11, Sebamed imaze ikorera mu Rwanda
Basobanuriwe uko bakwita ku ruhu neza rugahorana itoto kandi bakarurinda kwangirika
Umukozi ushinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi muri Sebamed, Uwimana Yvonne, yabwiye IGIHE ko bishimira uko ibicuruzwa bikorwa n'uru ruganda byahinduye ubuzima bwa benshi
Abantu batandukanye babajije ibijyanye n'uruhu, basobanurirwa byimbitse
Umuganga mu kuvura indwara z'uruhu, Dr Kayitesi Kayitenkore, yasobanuriye abitabiriye Sebamed Skin Care Day uburyo bwo kwita ku ruhu rw'abana
Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Kipharma, Lambert Kadende, atanga ubutumwa
Ibi biganiro byitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Sebamed ifasha abafite ubumuga bw’uruhu rwera kubona amavuta abarinda kweruruka cyane mu gihe bari ku zuba
Basobanuriwe ibicuruzwa bya Sebamed bituma uruhu rurushaho kuba rwiza
Abitabiriye ibi birori banafashe umwanya wo gusangiza no kwishimana
Umukozi ushinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi muri Sebamed, Uwimana Yvonne hamwe n'abaganga b'uruhu batanze ikiganiro
Nyuma y'ibirori, ababyitabiriye bafashe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza