00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sarkozy yongeye gusabirwa igifungo cy’amezi atandatu muri gereza

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 18 Kamena 2021 saa 08:08
Yasuwe :
0 0

Nicolas Sarkozy wayoboye u Bufaransa hagati ya 2007 na 2012, yasabiwe igifungo cy’umwaka azira gukoresha nabi amafaranga yari agenewe ibikorwa byo kwiyamamaza mu 2012. Iki gihano kizaba kigizwe n’amezi atandatu y’igifungo n’andi atandatu azaba asubitse.

Bivugwa ko Sarkozy yatanze akayabo ka miliyoni 43 z’amayero ubwo yiyamazaga, arenga miliyoni 22 z’amayero yari yemerewe, bitewe n’inama 44 zakozwe zitari zisobanutse, nk’uko abashinjacyaha bamusabira ibihano babigarutseho.

Mu rwego rwo guhisha aya manyanga, Sarkozy n’itsinda ry’abantu be ba hafi bakoresheje inyemezabwishyu zifite agaciro kari munsi y’ibyakoreshejwe ku kigero cya 80%.

Ibi byatumye ubushinjacyaha busabira Sarkozy igifungo cy’umwaka umwe, kigizwe n’amezi atandatu azamara muri gereza n’andi atandatu asubitse, akazatanga n’ihazabu ya ibihumbi 3.750 by’Amayero, uretse ko bishoboka ko n’ubwo yahabwa icyo gihano, ashobora kutazajya muri gereza, bitewe n’imiterere y’amategeko y’u Bufaransa agena ko umuntu wakatiwe igifungo kiri munsi y’imyaka ibiri ashobora kutajyanwa muri gereza.

Urubanza yasabiwemo iki gifungo rwabaye kuwa 17 Kamena 2021, ndetse abandi 13 bareganwa nawe basabiwe igifungo kiri hagati y’amezi 18 n’imyaka ine no kuzishyura amande.

Muri aba harimo abari abayobozi bakuru b’ishyaka Sarkozy yabarizwagamo rya ‘UMP’ ryaje guhinduka ‘Les Républicains’, ndetse n’abakozi ba sosiyete itegura inama yitwa ‘Bygmalion’.

Umwe mu bashinjacyaha bashinjaga Sarkozy, Vanessa Perrée, yavuze ko Perezida Sarkozy nta kintu na kimwe yari yitayeho ubwo yatakazaga aya mafaranga yose.

Ati “Ikintu cy’ingenzi kuri Sarkozy ntabwo kwari ukwiyamamaza inshuro zemewe, ahubwo kwari ugutsinda amatora. Amafaranga ntacyo yari amubwiye.”

Muri werurwe uyu mwaka, Perezida Sarkozy w’imyaka 66 nabwo yari yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu, aho yari buzafungwe umwe indi ibiri ikaba isubitse. Uyu mugabo yahise atangaza ubujurire bwe binyuze mu banyamategeko be, uretse ko ashobora no kutazajyanwa muri gereza kuko igihe yari buzamare muri gereza kiri munsi y’imyaka ibiri.

Perezida Sarkozy ni Perezida wa Kabiri w’u Bufaransa ugejejwe imbere y’inkiko kuva u Bufaransa bwagira Repubulika, undi wigeze kugezwe imbere y’inkiko ni Jacques Chirac mu 2011.

Perezida Nicolas Sarkozy yasabiwe gufungwa umwaka kubera gukoresha nabi umutungo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .