Minisitiri Dr. Cilcio Bandeira dos Santos n’itsinda bari kumwe, basuye Rwanda Forensic Laboratory kuri uyu wa 23 Gicurasi 2022, aho bakiriwe n’Umuyobozi w’agateganyo wa Rwanda Forensic Laboratory, Dr Justin Kabera.
Dr Kabera yeretse aba bayobozi baturutse mu Birwa bya São Tomé-et-Príncipe imikorere y’iyi laboratwari ifasha mu gupima no gutanga ibimenyetso bya gihanga, bifasha mu butabera n’ahandi hantu bikenewe.
Rwanda Forensic Laboratory ikomoka kuri Kigali Forensic Laboratory yatangiye mu 2005 ariko yakoraga idafite ibikoresho bihagije. Kuyishyira ku rundi rwego byatangiye mu 2011 ubwo Polisi yagiranaga amasezerano n’ikigo cy’Abongereza, Key Forensic Services, yo kubaka no gutanga ibikoresho bibereye Laboratwari y’igihugu.
Kuva mu 2018 kugera mu 2021, Rwanda Forensic Laboratory imaze gukora ibizami by’isanomuzi (ADN) bigera ku 3468 bisabwe n’inkiko n’abantu ku giti cyabo.
Aba bayobozi bo mu Birwa bya São Tomé-et-Príncipe beretswe ibimaze gukorwa n’iyi laboratwari ifite ibikoresho bigezweho ndetse n’abakozi b’abahanga babihuguriye bafite ubumenyi buhanitse mu gusuzuma ibyo bimenyetso.
Nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi, aba bayobozi batemberejwe muri laboratwari zirimo ahapimirwa ibiyobyabwenge biba biri mu mubiri w’umuntu, ahapimirwa ADN, ahapimirwa ibikumwe cyangwa inyandiko, ahasuzumirwa icyateye urupfu n’ahandi.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma y’ibi biganiro no gutemberezwa ahakorera serivisi zitandukanye muri iyi laboratwari, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Imiyoborere n’Uburenganzira bwa Muntu muri Repubulika y’Ibirwa bya São Tomé-et-Príncipe, Eloisa Cabinda yavuze ko batahanye byinshi mu gihugu cyabo.
Ati “Twaje hano kwigira ku Rwanda. Hari uburyo butandukanye bwo gukoresha ikoranabuhanga mu butabera, dushaka ko natwe tujya gukoresha iryo koranabuhanga mu gihugu cyacu, nidusubirayo tuzareba uko twarikoresha.”
Yakomeje agira ati “By’umwihariko hano kuri iyi laboratwari, batweretse ibyo bamaze gukora, uko babigezeho ndetse ni ibintu byiza natwe dushobora gutangira gukora mu gihugu cyacu. Iyi ni intambwe y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na São Tomé-et-Príncipe.”
Eloisa Cabinda avuga ko baratekereza uko bashobora kohereza itsinda ry’abahanga b’iwabo bakazaza kwigira kuri izi serivisi ndetse byaba ngombwa bakaba basaba ko Abanyarwanda bava i Kigali bakajya i São Tomé gutangayo amahugurwa.
Ati “Icyo turakora tugeze mu rugo [muri São Tomé-et-Príncipe] ni ugushyiraho uburyo bwo gushyira mu bikorwa ibyo twabonye, nibiba ngombwa tuzohereza hano abakozi bacu baze kwiga, hanyuma babone ubushyira mu bikorwa, hari byinshi hano u Rwanda rufite dushobora gukenera iwacu.”
Rwanda Forensic Laboratory ifite amashami ane, aho irya mbere ari iry’ibinyabutabire birimo gupima ibihumanya n’ingano ya alcohol mu mubiri no gupima ibiyobyabwenge, aho bafata amaraso cyangwa se inkari ku muntu muzima cyangwa se ibindi bice by’umubiri ku wapfuye bakamenya ko yabinyoye koko.
Hari kandi agashami k’ibinyabuzima karimo gupima ADN (amasano abantu bafitanye hakoreshejwe uturemangingo duto). Kuri iyi ngingo, ADN ipimwa hagamijwe guhuza umwana na nyina, Se cyangwa abandi bafitanye isano. Hanahuzwa kandi umuntu n’ahabereye icyaha.
Umuyobozi w’agateganyo wa Rwanda Forensic Laboratory [RFL], Dr Justin Kabera yabwiye IGIHE ko nyuma yo kuganira n’aba bayobozi, hatangiye gutekerezwa uko imikoranire yatangira ku buryo u Rwanda rushobora gufasha iki gihugu gutangiza serivisi nk’izi.
Ati “Bashimishijwe n’uko muby’ukuri ubutabera bwo mu Rwanda bugeze kure kuko ntabwo ari ahantu hose wasanga laboratwari nk’iyi itanga ibimenyetso bishobora kwifashishwa mu butabera. Batubwiye ko tumaze kubarenga kandi bazakomeza gukenera ubumenyi bwacu.”
Minisitiri Cilcio Bandeira dos Santos n’itsinda ayoboye muri uru ruzinduko bazasura inzego zirimo Urukiko rw’Ikirenga, Ubushinjacyaha Bukuru ndetse biteganyijwe ko bazagirana ibiganiro na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Dr Ugirashebuja Emmanuel.














Amafoto: Igirubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!