Iki gikorwa cyabaye ku wa 1 Mutarama 2025, kibera mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, mu bya La Croix du Sud hazwi nko Kwa Nyirinkwaya no mu ivuriro rya Polypharm. Mu basuwe harimo abarwaye ubwabo ndetse n’abarwaje abana babo.
Abakora muri icyo kigo baganirije abo barwayi bababaza uko bameze, babifuriza koroherwa ndetse banabagenera impano.
Abasuwe bishimiye uburyo SanlamAllianz General Insurance basanzwe babereye abakiliya yabatekerejeho muri ibi bihe bitaboroheye byo kuba mu bitaro mu minsi mikuru.
Bayishimiye uwo mutima w’ubwitange yaberetse kandi bavuga ko byabongereye imbaraga n’icyizere cyo gukira bagasezererwa mu bitaro.
Umukozi ushinzwe inozamubano mu Bitaro byo Kwa Nyirinkwaya, Amizero Willy yavuze ko SanlamAllianz bayifata nk’umufatanyabikorwa mwiza bamaranye igihe, kandi ko gusura abarwayi mu bihe by’iminsi mikuru bibakomeza.
Ati “Kuza kwifuriza abarwayi umunsi mwiza batangira umwaka ni byiza kuko ntibaba bishimiye kuba mu bitaro. Kubona hari ikigo cy’ubwishingizi cyaje kubasura bibereka ko badahuzwa n’ubucuruzi gusa, ahubwo ko harimo n’ubumuntu. Tubifata nk’igikorwa gituma abarwayi batigunga kuko baba basanzwe bafite abaganga babitaho ariko bakabona n’ikigo bahuzwaga no kwishyura ubwishingizi kije kubifuriza iminsi mikuru myiza”.
Mizero yongeyeho ko ubwishingizi bwo kwivuza buri mu bifasha abarwayi koroherwa no kwishyura ibitaro kuko mu bajya babura amikoro yo kubyishyura bo badashobora kubonekamo.
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri SanlamAllianz General Insurance, Ngoga Alain yavuze ko icyo gikorwa bagikora mu rwego rwo kuzirikana abakiliya babo batorohewe mu bihe abandi bishimira iminsi mikuru.
Ati “Iyi ni inshuro ya kabiri dusuye abari mu mavuriro mu bihe by’iminsi mikuru. Mu minsi mikuru abantu benshi baba bari mu miryango yabo bayishimira, ariko nka Sanlam Allianz ntitwirengagiza ko hari abandi batagira ayo mahirwe umwaka ugatangira bari kwa muganga. Nk’abantu dutanga serivisi zo kwivuza tuba turi kumwe na bo ku munsi nk’uyu kugira ngo tubereke ko tubari hafi”.
Ngoga yongeyeho ko kwita kuri abo bakiliya babo bari mu bitaro ubu bibera ahantu hatandukanye muri Kigali, ariko ko mu gihe kiri imbere bateganya no kujya babikorera mu ntara zitandukanye.
Allianz ni ikigo mpuzamahanga cy’ubwishingizi gikomoka mu Budage, mu gihe Sanlam yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda mu 2014 nyuma mu 2019 iza kugura ibigo by’ubwishingizi bya SORAS na SAHAM. Mu 2022 Sanlam na Allianz nibwo byahuje imbaraga bibyara ikigo kimwe cya SanlamAllianz.
Amafoto: Shumbusho Djasili
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!