00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sanlam Assurances Générales Plc yabonye Umuyobozi mushya

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 9 August 2024 saa 02:32
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwishingizi mu Sanlam Assurances Générales Plc, bwatangaje ko Richard Akotègnon Hodehou ukomoka muri Bénin yagizwe Umuyobozi Mukuru mushya wacyo.

Uyu mugabo asimbuye kuri uwo mwanya Betty Sayinzoga uherutse guhabwa izindi nshingano aho yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Abakozi, Imikorere n’Imiyoborere muri SanlamAllianz mu 2023, aho akurikirana ibikorwa byo mu bihugu 27.

Inama y’ubutegetsi yagaragaje ko itangaje ayo makuru nyuma y’uko byemejwe na Banki Nkuru y’u Rwanda ifite mu nshingano kugenzura urwego rw’ubwishingizi.

Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya Sanlam Assurances Générales Plc, Rurangwa Vianney Shumbusho, yagaragaje ko Umuyobozi mushya bamwitezeho gukomeza gukora kinyamwuga mu kuzuza inshingano ze.

Ati “Ni umuyobozi mwiza kandi ukora kinyamwuga, uhuye neza n’ibyo Sanlam Assurances Générales Plc yifuza. Kumugira umuyobozi bizakomeza kutugira aba mbere ku isoko ry’ubwishingizi rusange mu Rwanda.”

Hodehou afite uburambe bw’imyaka 20 mu bikorwa birebana n’ubucuruzi akaba afite uburambe n’ubumenyi mu bijyanye n’ubwishingizi, imari, ibaruramari, ubugenzuzi no gukumira ibihombo.

Yatangiriye urugendo rwe muri Sénégal muri Gashyantare 2004, ndetse yakoze mu bigo bitandukanye birimo ibirebana n’imari ndetse n’inganda zikora ibikomoka ku buhinzi.

Guhera mu 2013 kugera mu 2020 akorana na Allianz muri Sénégal, yakoze imirimo itandukanye irimo no kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari muri icyo kigo cy’ubwishingizi. Yakoze kandi nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari muri Cameroun guhera mu 2020.

Yagaragaje ko yishimiye umwanya yahawe wo kuyobora iki kigo cy’ubwishingizi mu Rwanda, yemeza ko intego ze ari ugukorana n’abo asanze barimo Inama y’Ubutegetsi mu gukomeza gusigasira isura nziza no guhanga udushya tugamije gukurura abakiliya.

Ati “Nishimiye kwinjira muri Sanlam Assurances Générales Plc kuko ibigwi byayo ku isoko ry’ubwishingizi mu Rwanda byivugira. Intego zanjye ni ugukorana n’abandi nsanze barimo Inama y’Ubutegetsi n’ubuyobozi mu gukomeza gusigasira umwanya wacu wo kuyobora mu gutanga ibicuruzwa byihariye na serivisi nziza ku bakiliya bacu.”

Uyu munya-Bénin afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ‘MBA’ mu bijyanye n’ubugenzuzi no gukumira ibihombo yakuye mu Bufaransa mu 2018.

Afite kandi indi mpamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu birebana n’icungamutungo yabonye mu 2004 muri Sénégal, akagira n’iy’icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye muri Kaminuza yigisha ibirebana n’ubucuruzi muri icyo gihugu “ISM Business School."

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwishingizi mu Sanlam Assurances Générales Plc, bwatangaje ko Richard Akotègnon Hodehou ukomoka muri Bénin yagizwe Umuyobozi Mukuru mushya wacyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .