00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Samsung irazihiga! Uko telefoni zirutana mu kwiharira isoko ry’u Rwanda

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 19 August 2024 saa 09:57
Yasuwe :

Sinzi niba byarakubayeho, ariko njye hari umunsi nigeze kugenda mu modoka rusange irimo n’abantu benshi bicaye neza ariko nta n’umwe uvugisha undi kuko buri wese yari yubitse umutwe muri telefoni ye. Byari bitangaje!

Si ibyo gusa kuko no mu mihanda y’i Kigali biragoye kubona umuntu agenda adafite telefoni kandi ya yindi igezweho. Abanyarwanda basobanukiwe neza icyo iterambere ari cyo.

Wabona utarumva neza icyo ndi gushaka kugaragaza ariko ngufashije; aha ndi gushaka kukwereka ko muri iki Gihugu abantu basigaye badatunze telefoni ari mbarwa.

Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko Abaturarwanda barengaga miliyoni 13, mu gihe abari bafite telefoni zigezweho bari 1.126.276.

Muri rusange abantu bafite imyaka 10 kuzamura bafite telefoni zigendanwa barenga 4.631.510. Ni mu gihe ingo 78.1% nibura zirimo umuntu ufite telefoni igendanwa. Kuva iri barura ryakorwa iyi mibare ishobora kuba yarazamutse.

Uko bwije n’uko bukeye telefoni zinjira mu Rwanda. Hari umwe mu bazicuruza hano mu Mujyi wa Kigali, ambwira ko byibuze ku munsi uwacuruje neza atataha atagurishije telefoni.

Twifashishije imibare y’Ikigo Statcounter iboneka nyuma yo gukora isesengura rizwi nka ‘Mobile Vendor Market Share’ ry’isoko rya telefoni zigendanwa ku Isi, tugiye kugaruka kuri telefoni zigaragara cyane ku isoko mu Rwanda kurusha izindi.

Iri sesengura rigaragaza uko telefoni zitandukanye ziganje mu gice runaka, n’uko zigenda ziharira isoko uko ibihe bigenda bihita.

Samsung

Bitandukanye n’uko benshi babitekereza, telefoni za Samsung ni zo ziza ku isonga mu kwiharira igice kinini cy’isoko rya telefoni mu Rwanda, aho kuva muri Nyakanga 2023 kugeza muri Kanama 2024 izi telefoni zari zihariye 23,57% by’isoko ryose mu Rwanda.

Izi telefoni zikunzwe ahanini kuko zigira amoko menshi cyane, bikorohera buri wese kugira aho yisanga mu bijyanye n’igiciro. Ikindi ni uko abantu benshi bazikunda cyane kubera gukomera, kurambya umuriro na application zitandukanye zifasha mu bintu byinshi.

Kuri ubu telefoni ya Samsung igura amafaranga make ni Galaxy A03s, iboneka guhera kuri $159.99 mu gihe izigezweho zo mu kiragano cya gatandatu muri telefoni za Galaxy Z za Galaxy Z Flip 6 na Galaxy Z Fold 6 zishobora kuboneka hagati ya $1,800 na $2,000.

Tecno

Telefoni za Tecno ni zo ziza ku mwanya wa kabiri mu kwiharira isoko rya telefoni mu Rwanda aho aho 21,46% by’izihaboneka zose aba ari iza Tecno z’uruganda rwo mu Bushinwa rumaze kubaka izina rwa Transsion Holdings.

Izi telefoni na zo zikundirwa kurambya umuriro kwazo no kuba zidahendutse cyane.

Ubu telefoni za Tecno Camon 30S Pro, Tecno Spark 20 Pro 5G ndetse na Tecno Camon 30 Premier 5G ni zo zigezweho ku isoko.

Apple/iPhone

Benshi bashobora kuba bari batangiye kwibaza ngo telefoni za iPhone ziri he, ariko ziza ku mwanya wa kane mu kwiganza ku isoko ryo mu Rwanda kuko ziboneka ku rugero rwa 12,55%.

Mu bacuruza izi telefoni twaganiriye bagaragaje ko abanya-Kigali ari bo bakunda kugura telefoni nyinshi za iPhone, dore ko badatinya kumanuza na iPhone 15 igezweho ubu iboneka guhera ku $799.

Biteganyijwe ko mu minsi mike iri imbere ubwo iPhone 16 izaba igiye hanze, na bwo nta kabuza ab’inkwakuzi bazahita bazitumiza.

Ubundi bwoko

Telefoni za infinix ziboneka ku isoko ku rugero rwa 12,12% mu gihe iza Huawei zo zihariye 2,26% by’isoko mu Rwanda kuva muri Nyakanga 2023 kugeza muri Kanama 2024.

Telefoni za Xiaomi zihariye 2,05% iza Itel zikaba zingana na 2,06%, iza Sony zikaboneka ku rugero rwa 1,46%, iza Google zikangana na 5,16% mu gihe izagaragajwe nk’izitazwi ubwoko bwazo zingana na 12,84%, mu gihe izashyizwe mu cyiciro cy’izindi zingana na 4,29%.

Tecno Camon 30 Premier 5G igezweho mu za Tecno
iPhone 15 ifitwe na benshi muri Kigali
Infinix Zero 20 yageze ku isoko mu 2022
Uko telefoni zihariye isoko mu bihe binyuranye guhera muri Nyakanga 2023 kugeza muri Kanama 2024 mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .