Ni amafunguro iyi hoteli yatangije muri Werurwe uyu mwaka mu cyiswe ‘Sunday African Cuisine’ akundwa na benshi ku bw’umwimerere ateguranywe. Abafashe kuri aya mafunguro iki gikoni kigitangira bavuze ko babonye ahantu heza ho gufatira amafunguro ateguye mu buryo bw’umwimerere kandi atarimo ibirungo byinshi.
Nyuma y’akaruhuko k’intangiriro yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Ubuyobozi bwa Sainte Famille Hotel buratangaza ko ubu iki gikoni cyongeye gufungurwa kandi bakaba biteguye kwakira ku bwinshi abazakigana.
Umuyobozi wa Sainte Famille Hotel, Bukumura Egide yavuze ko ‘Sunday African Cuisine’ yongeye gufungura kandi ko amafunguro yose ya Kinyarwanda bayafite ndetse n’urwagwa rw’umwimerere rudapfa kuboneka ahandi muri Kigali.
Yagize ati "‘Sunday African Cuisine’ ni inteko ya Kinyafurika igizwe n’amafunguro yiganjemo aya Kinyarwanda abantu badusabye igihe kirekire kuko bari bayakeneye. Ni amafunguro atarimo amavuta utapfa kubona muri hoteli zindi ziri mu Mujyi wa Kigali; ibyo ni agashya ku bakiriya bacu. Twatangiye mbere y’icyunamo kandi abantu bari bari kwitabira cyane. Ubu twongeye twasubukuye, tuributsa abakiliya bacu ko twagarutse.”
Yakomeje ati “Ni ibiryo bifite umwimerere byo mu muco nyarwanda w’uko kera batekaga, umuntu arya ntarwaragurike kuko nta birungo biba birimo. Ikindi ni uko aya mafunguro aba aherekejwe n’umuziki wa Kinywarwanda wa Orchestre Impala kandi byose biteguye mu buryo bwa Kinyarwanda.”
Bukumura yongeyeho ko aya mafunguro aba ari kumwe n’urwagwa rwenze mu buryo bw’umwimerere.
Ati ”Hano muri Sainte Famille Hotel dufite urwagwa rwiza kandi ubu barushyize ku rundi rwego mu kurutegura kuko dufite n’icyemezo gitangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge cyo gukorana isuku”.
Igikoni cya ‘Sunday African Cuisine’ kiboneka buri cyumweru kuva saa sita kugeza saa kumi z’umugoroba ariko ubuyobozi bwa hoteli buvuga ko bushobora kongera amasaha kizajya kirangiriraho bitewe n’ibyifuzo by’abakiliya. Harimo amafunguro agenewe abakuru ndetse n’agenewe abana bato ku biciro bito.
Muri ayo mafunguro harimo nk’imyumbati, ibihaza, amashaza, umushogoro, rukacarara, igitoki, ibigori, amateke, ibisusa, inyotse, nyirakarayi ndetse n’ibindi by’umwimerere wa Kinyarwanda tutibagiwe n’urwagwa rwenze mu buryo butavangiye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!