00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ryatangiranye imodoka imwe! Uko Ishami rya Polisi rizimya inkongi ryubatse ubushobozi bwo kugoboka abaturarwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 January 2022 saa 07:10
Yasuwe :

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi no kuzizimya, ni rimwe mu agize uru rwego rw’umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo. Rimaze imyaka 19 kuko ryatangiye ibikorwa mu 2002, hari hashize imyaka ibiri Polisi y’Igihugu ishinzwe ndetse intambwe rimaze gutera igaragaza urugendo rw’iterambere rishingiye ku bunyamwuga.

Ryatangiye mu bihe bigoye cyane, nta bushobozi mu mikoro igihugu gifite kuko ryo ubwaryo ryari rifite imodoka imwe izimya inkongi. Icyo gihe nta munsi wiraga utumvise inkuru y’abantu bapfiriye mu nzu iri gushya cyangwa ngo wumve ahantu hahiye hakabura ubutabazi.

Hari nk’inkongi yigeze kwibasira ishyamba rya Muhabura muri Pariki y’Ibirunga yangiza hegitari zaryo 150 cyo kimwe n’indi yangije hegitari 30 i Nyagatare.

Ibyo byanateraga ibihombo mu mafaranga nk’aho hari umucuruzi w’i Musanze wigeze guhomba miliyoni 50 Frw ubwo uruganda rwe rwenga inzoga rwashyaga.

Imibare igaragaza ko mu 2015, inkongi zagabanutseho gato ziba 103 ariko zihitana abantu batanu mu gihe mu 2016 byageze muri Nzeri hamaze kuba inkongi 105 zahitanye abantu 16 abandi 31 barakomereka ndetse no mu 2018 haba 250 na zo zihitana batanu.

Nitegeka Ismaël, umwe mu bacuruzi b’imbaho mu Gakiriro ka Gisozi kigeze guhura n’inkongi y’umuriro ikomeye mu 2019 ikangize byinshi, umubajije uko yari kubigenza iyo polisi itabagoboka, yakubwira ko yari kuba atakiri umucuruzi.

Yagize ati “Iyo Polisi itahagera nta n’umwe wari kugira na kimwe aramura, ni utwo twashoboye kuramuramo ni uko polisi yahageze, ikatuzimiriza. Rwose yashyizemo imbaraga zishoboka.”

Nzasenga Alfred we avuga ko ntaho yahera ashimira Polisi yabatabaye kuko kubera uburemere bw’iyo nkongi, abaturage bamwe bari gusanga ingo zabo zafashwe.

Yagize ati “Iyo Polisi itahaba n’abaturage bari kuba barahishije ibintu bikarangira, kuko baritanze ku buryo bushoboka ndetse zimwe mu modoka zabo zirangirika.”

Uretse iyi nkongi hari n’izindi nyinshi Ishami rya Polisi ribishinzwe ryazimije ndetse kuva mu 2011 kugeza muri Gicurasi uyu mwaka wa 2021, Ishami rya Polisi rizimya inkongi rimaze gutabara ahantu harenga 876 hose hibasiwe n’inkongi.

Si ibi gusa kuko iri Shami rinitabazwa igihe habaye impanuka zikomeye, zimwe zishobora no gutuma bashwanyaguza imodoka kugira ngo bakuremo abantu, cyangwa se igihe umwana yaguye mu musarani cyangwa abaguye mu birombe no mu byobo. Igihe imvura yibasiraga bimwe mu bice byo mu Mujyi wa Kigali mu 2019 imihanda ikuzura amazi, nabwo iri Shami ryarahagobotse ritabara benshi.

Ibi byose si ibintu byabayeho umunsi umwe, kuko kugira ngo bigerweho byasabye inzira ndende kuko iri Shami rigitangira mu myaka 19 ishize, ryari rifite imodoka imwe gusa mu gihugu hose, yifashishwaga mu bikorwa by’ubutabazi, kuzimya no kurwanya inkongi z’umuriro.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutabara no kurwanya inkongi muri Polisi y’Igihugu, ACP Paul Gatambira, avuga ko uko imyaka yagiye ihita, iri Shami ryagiye rigura imodoka zo gukoresha mu bikorwa by’ubutabazi kugira ngo ritabarire igihe.

Yagize ati “Igihugu uko kigenda gitera imbere, ni ko kigura ibikoresho n’imodoka bijyanye no kurwanya inkongi z’umuriro ndetse no gutabara abari mu kaga. Muri Kigali hari amakamyo, n’ahandi hatandukanye arahari kugira ngo dushobore kuba twatabarira igihe uko tubishaka.”

Ryavuye ku modoka imwe mu 2002 ubu rigeze kuri 16

Mu 2002, ubwo Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryari rigitangira, ryari rifite imodoka imwe gusa mu gihugu hose, cyane ko ryavutse mu bihe bigoye igihugu kikirwana no kwigobotora ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze imyaka umunani ibaye.

ACP Paul Gatambira avuga ko ubu amazi atakiri ya yandi, igihugu cyateye imbere ndetse ubu muri buri ntara hari nibura imodoka imwe ikora ibikorwa byo kurwanya inkongi z’umuriro ndetse Umujyi wa Kigali ufite izigera kuri 11.

Ati “Nyarugenge hari ikamyo ihari [Kuri UTC], i Remera hariya kuri Metropolitan hari ikamyo, mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro hari amakamyo abiri biturutse ku nganda zihari. Hano Kacyiru [ku cyicaro cya polisi] hari amakamyo agera kuri arindwi ahari agomba kunganira ayandi hirya no hino mu gihe havutse inkongi ikabije.”

Akomeza avuga ko uko ubushobozi bw’igihugu buzagenda bwiyongera hazagurwa n’andi ku buryo bizagera no ku rwego rw’Akarere ndetse n’Umurenge.

Aya makamyo harimo afite ubushobozi bwo kuzimya inkongi mu magorofa maremare kuko ashobora no kuzimya inzu ifite metero zirenga 50 z’uburebure ndetse ashobora no gutabara abantu baheze mu nyubako ndende.

Uretse aya makamyo, iri Shami rya Polisi rifite n’ibindi bikoresho bigezweho bishobora kwifashishwa mu kuzimya umuriro, harimo imyenda itajya ifatwa n’umuriro yambarwa n’abapolisi bagiye kuzimya, ibikoresho byifashishwa mu kuzimya ahatagera amakamyo ndetse n’ibindi.

ACP Gatambira asobanura ko igihe hari inkongi isaba ubushobozi burenze ubwa Polisi, hitabazwa ingabo z’igihugu zigakoresha indege zizimya inkongi, ku buryo nta nkongi n’imwe yabaho ngo inanirane.

Mu minota 12 gusa Polisi iba igeze ahabereye inkongi

Abantu bakunda kuvuga ko Polisi itabara itinze ariko mu by’ukuri si uko iba yatinze, ahubwo kubera ubwoba n’uburyo abantu bayitabaje baba bashobowe, baba bumva yahita ihagera ako kanya ariko birazwi ko itagira amababa ngo ihite iguruka, kuko kuva igihe umuntu ayihamagariye kugeza igihe ihagerera bitewe n’aho ari, bigomba gufata igihe nubwo kitaba kinini.

Polisi y’u Rwanda biyisaba iminota 12 gusa kugira ngo igere ahabereye inkongi ndetse hari ubwo itageraho. Gusa rimwe na rimwe ishobora kurenga bitewe n’aho yabereye.

ACP Gatambira ati “Niba tuvuga ngo dufite ikamyo izimya umuriro muri Nyarugenge, aho inkongi yabera hariya mu mujyi ntabwo byatwara iminota itanu itarahagera […] abavuga ko dutabara igihe cyarenze inkongi yamaze kwangiza ibyo yangiza, ibyo ni ibya kera igihugu kitarabona ubushobozi.”

Igihe habayeho gutinda iminota 12 ikarengaho iminota nk’itatu cyangwa itanu, ACP Gatambira avuga ko biba byatewe n’umubyigano w’imodoka mu muhanda, ariko nabyo byashakiwe umuti ku buryo igihe habayeho inkongi, imodoka zizajya zikurwa mu nzira, ikizimyamuriro kigatambuka.

Yakomeje avuga ko ibindi bibazo bikunda kubaho ari abantu batabaza polisi batinze, babanje kugerageza kuzimya inkongi, byabananira bakabona guhamagara polisi bigatuma ihagera hamaze kwangirikira byinshi.

Abagira inama agira ati “Mu gihe urimo ukora ubutabazi cyangwa ufatanya n’abandi, muri ako kanya urimo utabara hamagara Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe kurwanya no gukumira inkongi z’umuriro. Icyo gihe uba utabara ariko natwe turi mu nzira.”

Gaz ku isonga mu biteza inkongi za hato na hato

Kugeza ubu inkongi nyinshi zisigaye zigaragara ni iziterwa na gaz abantu bacanisha bateka, ahanini ziterwa n’ubumenyi buke bw’abayikoresha cyangwa abatumvira amabwiriza bahabwa ku bijyanye no kuyikoresha birinda ko yateza inkongi.

Bimwe mu bikunda kugaragara ni abantu batekera kuri gaz bakigendera ku buryo ishobora gutwika ibintu badahari kandi bari kubirinda iyo bari kuba bahari. Hari kandi n’abatayifunga neza, abayitereka ahantu hafunganye cyangwa abayituma abanyonzi cyangwa abamotari bakayizirika ku binyabiziga byabo itambitse aho kuyihagarika.

ACP Gatambira avuga ko abantu bakwiriye kumva inama bagirwa bakirinda kurangara cyangwa gukora ibintu uko babyumva kuko ari byo bituma habaho impanuka z’inkongi za hato na hato zari kwirindwa.

Mu mezi atanu ya 2021, habonetse impanuka z’inkongi zigera kuri 33, nke ugereranyije n’imyaka yashize kuko nko mu 2011 habonetse 84, mu 2012 haboneka 93, mu 2013 ziba 88, mu 2014 ziriyongera ziba 124.

ACP Gatambira agira inama abantu yo kwitwararika no kugura ibizimyamuriro nk’uko bagura ibindi bikoresho byo mu rugo.

Yongeraho ati “Niba utarabona amafaranga yo kugura ikizimyamuriro ku bantu bafite ubushobozi buke no gutoragura umucanga ukawushyira mu mufuka nabyo hari ubundi bushobozi bisaba? Tegura umufuka ushyiremo umucanga n’igitiyo uwushyire aho utekereza ko hagera iyo nkongi.”

Mu gihe umuntu yahuye n’inkongi y’umuriro, ashobora guhamara 111, 112 cyangwa 0788311224. Uri mu Ntara y’Amajyaruguru yahamagara 0788311024, mu Ntara y’Iburengerazuba: 0788311023, mu Ntara y’Amajyepfo: 0788311449 mu Ntara y’Iburasirazuba: 0788311025 na 0788311120.

Ishami rya Polisi rizimya Inkongi rifite abakozi bafite ubushobozi bwo gutabara aho rukomeye
Bubakiwe ubushobozi ndetse bafite ibikoresho bibafasha gusohoza inshingano zabo nta nkomyi
Iri shami ryatangiye nta bushobozi buhambaye rifite, icyo gihe mu 2002 ryari rifite imodoka imwe
Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ubu rifite imodoka 16 zirimo 11 zibarizwa mu Mujyi wa Kigali
Mu gihe inyubako ndende zafashwe n'inkongi, hitabazwa imodoka zabugenewe zishobora no kuzimya inyubako ireshya na metero 50
Usibye kubaka ubushobozi bw'abakozi bakora muri iri shami, banubakirwa ubunyamwuga
Polisi y'Igihugu imaze imyaka 19 yubaka ubushobozi bwo kuzimya inkongi
Imodoka zigezweho ni zo Polisi y'Igihugu yifashisha mu kuzimya inkongi
Polisi y’u Rwanda biyisaba iminota 12 ngo igere ahabereye inkongi, igahita itangira kuyizimya
Imodoka zifashishwa mu kuzimya inkongi zashyizwe mu bice bitandukanye by'igihugu aho buri ntara ifite imwe. Mu gukomeza kubaka ubushobozi haratekerezwa ko bizanagezwa no ku rwego rw'akarere n'umurenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .