Umushoramari Rwigara Assinapol yatsinze Akarere ka Nyarugenge kamwimuye binyuranyije n’Amategeko mu kibanza cye giherereye mu Mujyi wa Kigali, hakozwe isesengura Urwego rw’Umuvunyi rusaba ko urwo rubanza rusubirishwamo mu Rukiko rw’Ikirenga nk’uko Akarere kabisabye.
Rwigara yaburanaga n’Akarere avuga ko kamwimuye mu buryo bunyuranyije n’Amategeko mu kibanza cye gifite No 5860 giherereye mu Kiyovu, na we yari yarimuyemo abaturage bari bahatuye, agiye kuhubaka hoteli.

Nyuma Akarere kaje kuhamwimura ku bw’inyungu rusange, ariko kica Amategeko abigenga nk’uko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwabihamije mu rubanza RAD 0010/12/TGI/NYGE rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuwa 28 Gashyantare 2013, Urukiko rugasanga amakosa yakozwe agomba gukosorwa, Rwigara akimurwa hubahirijwe amategeko agenga iyimurwa ku nyungu rusange.
Rwasanze kandi indishyi zinyuranye zijyanye n’ingurane zisabwa na Rwigara atazihabwa, kuko bisaba ko habanza imihango yo kumwimura ku nyungu rusange.
Umuvunyi Mukuru Aloysie Cyanzayire yasabye ko uru rubanza rusubirishwamo ku busabe bw’ Akarere kagaragaje ko rudashobora kurangizwa, kuko ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemejwe bikanategekwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ryaba rije impitagihe.
Rusobanura ko nk’imwe mu mihango ivugwa mu ngingo ya 12 n’iya 13 z’itegeko no 18/2007 ryo kuwa 19/04/2007 ryerekeye kwimura abantu ku nyungu rusange, ijyanye no kungurana ibitekerezo n’abatuye cyangwa abafite ibikorwa aho umushinga wo kwimura abantu uzakorerwa ari imihango ikorwa mbere y’igikorwa cyo kwimura bene imitungo.
Byongeye kandi, gukora urutonde rw’umutungo w’uwimurwa ahazakorerwa ibikorwa by’inyungu rusange no kurutangaza ni umuhango ukorwa mbere yo kumwimura, bityo gukora ibyo byose nyuma bikaba byaba binyuranyije n’Amategeko.
Uru rubanza rwatangiye kwitegurwa kuburanwa , mu mabaruwa (IGIHE.com yabonye), Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge yandikiye Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta kuwa 12 Ugushyingo 2014, asaba ko rwahabwa nibura Intumwa ebyiri (Mandataires) zo gufatanya n’Umunyamategeko w’Akarere kurutegura neza, no kuzaruburana mu Rukiko rw’Ikirenga.
Uwunganira mu mategeko Rwigara Assinapol, Me Innocent Sebusugi, yabwiye IGIHE.com ko biteguye kuburana , kandi bizeye gutsinda, akavuga ko umukiliya we yagombaga kwishyurwa amafaranga y’u Rwanda hafi miliyoni 900 (897,852,157 frw)
Rwigara afite n’ibindi bibanza byahagaritswe kubakwa
Uretse ikibazo cy’icyo kibanza afitanyeho urubanza n’Akarere ka Nyarugenge, uyu mushoramari afite n’ibindi bibazo by’ibibanza bibiri yahagaritswe kubaka, no 632 n’ikindi gifite no 642 biherereye mu Murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu.
Ibi byose yandikiwe agaragarizwa ko atabashije kubibyaza umusaruro, we akavuga ko atari akwiye guhagarikwa kandi yari afite ibyangombwa byo kubyubaka byari bitararangiza manda yabyo y’imyaka itatu. Icyangombwa kimwe yagihawe mu 2012, ikindi mu 2013.
Kimwe muri ibyo, Umujyi wa Kigali uvuga ko cyahagaritswe kubera impungenge z’uko cyateza impanuka.
Umukozi w’agateganyo ushinzwe ubugenzuzi bw’imyubakire mu Mujyi wa Kigali, Eng. Aloys Nshimiyimana, yabwiye IGIHE.com ko Rwigara kimwe n’undi mushoramari wese, atabuzwa kubaka nta mpamvu, asobanura ko byatewe n’impungenge z’uko inyubako ye yateza impanuka.
Yagize ati “Ni impungenge twagize. Si byiza ko wakwemerera umuntu kubaka hakaba ingaruka nyuma. Ibi byaba ari amakosa ubuyobozi butashobora kwirengera.”
Yemeje ko urwego rwatanze icyangombwa cyo kubaka rufite n’uburenganzira bwo kugitesha agaciro mu gihe bigaragaye ko hari ibibazo birimo.
Eng. Nshimiyimana yavuze ko Ibiro bishinzwe Imyubakire mu Mujyi wa Kigali byahaye ikigo cya St Joseph, isoko ryo gupima iyo nyubako, nigisanga nta kibazo gihari Rwigarara azakomeza imishinga ye.
Ibiro bishinzwe imyubakire binashinja Rwigara ko imishinga ye atagiye ayihutisha, hakiyongeraho n’imwe mu nyubako ye yagiye yongerwaho ibintu bitari biteganyijwe, ariko we (Rwigara) akabihakana.
Inzobere mu gupima imyubakire y’amazu ikorera muri Maison Saint Joseph (mu ishuli ry’ubwubatsi rya Nyamirambo) yagize ati “Ubu imirimo irakomeje. Turapima ubushobozi bw’inzu ya Rwigara Assinapol ivugwa ko imaze iminsi myinshi yubakwa.”
Mu bipimo biri kwigwaho, iki kigo kivuga ko harimo kwiga ku bukomere bw’inkingi n’urukuta by’iyi nyubako, hakanagenzurwa ubukomere bw’ubutaka yicayeho.
Uru rubanza rwa Rwigara n’Akarere ka Nyarugenge ruzaburanishwa kuwa 3 Werurwe 2015.
TANGA IGITEKEREZO