00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwezamenyo: Havumbuwe icyobo cyajugunywemo imibiri y’Abatutsi muri Jenoside

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 17 Kamena 2021 saa 07:37
Yasuwe :
0 0

Mu murenge wa Rwezamenyo ahateganye na Sitasiyo ya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, havumbuwe icyobo cyajugunywemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.

Igikorwa cyo gushakisha iyi mibiri cyatangiye ku wa Mbere tariki ya 14 kikaba cyarangiye kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Kamena 2021, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bo muri uyu murenge.

Iyi mibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibonetse nyuma y’aho abatuye muri ako gace bagiye bagaragaza ko hiciwe abantu ariko ntibihabwe agaciro.

Iki gikorwa cyarangiye hatari habasha kumenyekana umubare nyawo w’imibiri y’abazize jenoside bajugunywe muri iki cyobo bitewe n’uko iyagaragaye yari yarangiritse mu buryo bukomeye.

Abarokotse Jenoside babwiye IGIHE ko bishimiye ko babonye imibiri y’ababo gusa baboneraho gusaba abafite amakuru y’ahiciwe abatutsi kuyatanga kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Umupfasoni Anitha yavuze ko mu 1994 hafi y’umurenge wa Rwezamenyo no kuri Sitasiyo ya Polisi hiciwe abatutsi benshi bitewe n’uko hari bariyeri nyinshi.

Ati “ Hano Rwezamenyo hari bariyeri nyinshi, ntabwo warengaga iminota ibiri utarenze bariyeri. Hano ku Murenge wa Rwezamenyo na hano kuri burigade hari bariyeri, no kuri uyu muhanda zigiye zikurikiranye ndetse n’aha kuri Union Bar, ubwo rero nta gushidikanya iyo twumvise ko hari imibiri dushira agahinda.”

Rwego Yusuf, umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Rwezamenyo we yabwiye IGIHE ko hagaragaye amasasu muri iki cyobo n’imibiri myinshi n’ubwo yirinze gutangaza umubare w’iyabonetse bitewe n’uko iyagaragaye yari yangiritse cyane.

Yashimangiye ko iyi gahunda izakomereza mu bindi bice by’uyu murenge aho bahawe amakuru y’ahiciwe abatutsi muri Jenoside.

Muri iki cyobo habonetse imibiri myinshi yajugunywemo abazize jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .