00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwezamenyo: Camera z’umutekano zimaze umwaka zidakora

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 31 Nyakanga 2021 saa 08:18
Yasuwe :
0 0

Abaturage batuye mu murenge wa Rwezamenyo uri mu Karere ka Nyarugenge, baravuga ko bafite impungenge bitewe na camera z’umutekano zitagikora, bakavuga ko bishobora kuba intandaro yo kwiyongera kw’ibyaha by’urugoma izi camera zari zigamije kurwanya.

Muhire Abdoul, yagize “Abacuruza ibiyobyabwenge baragarutse, dukeneye ubuvugizi kuko abantu bose barabizi ko zitagikora ku buryo nta muntu ukizitinya nka mbere zikijyaho.”

Umwe mu banyerondo twaganiriye yatubwiye ko hari izi camera zabafashaga cyane mu kazi kabo, ati “Izi camera zifite akamaro kanini, kandi raporo y’uko zitagikora yarakozwe, bakwiye gushyiramo imbaraga zikongera gukora.”

Umuyamanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo, Nirere Marie Rose, yabwiye IGIHE ko iki kibazo bakizi ndetse isoko ryatanzwe kugira ngo zizakorwe.

Ati “Isoko ryazo ryaratanzwe, murabizi uko amasoko atangwa kubera ko amafaranga azikoreshwaho ni ay’abaturaege, kandi aba ari aya Leta ku buryo aba agomba gukoreshwa mu mucyo, rero twatanze isoko abazaritsindira bazaza bazikore ariko turifuza ko bikorwa vuba.”

Ikibazo cya camera z’umutekano zidakora giherutse no kugaragara mu nyubako nini ziri mu mujyi wa Kigali, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bukaba bwarasabye abafite izo nyubako kongera gukoresha izo camera.

Camera zashyizwe mu Murenge wa Rwezamenyo zimaze umwaka zidakora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .