00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwezamenyo: Ahahoze ibiro bya Gendarmerie harakekwa imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 18 Kamena 2021 saa 11:18
Yasuwe :
0 0

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, barifuza ko ahahoze ibiro bya Gendarmerie mbere ya Jenoside ubu hakorera Polisi hashakirwamo imibiri y’abatutsi bahiciwe muri Jenoside.

Ibi babitangaje nyuma y’aho muri uyu Murenge mu marembo y’ahahoze Gendarmerie , havumbuwe icyobo cyajugunywemo imibiri y’Abatutsi muri Jenoside.

Imirimo yo gushakisha imibiri muri icyo cyobo yasojwe kuri uyu wa kane habonetse myinshi, nubwo umubare nyawo utaramenyekana kuko yari yarangiritse cyane.

Bamwe mu barokotse jenoside babwiye IGIHE ko ahubatse sitasiyo ya Polisi ari naho hahoze Gendarmerie, naho hiciwe abatutsi n’ubwo batazi nyir’izina aho imibiri yabo yashyirwaga.

Umupfasoni Anitha yagize ati “ Kuri burigade habagamo ubwicanyi ariko bo bakoreshaga amasasu. Wajyaga kumva ukumva urusaku rw’amasasu ngo papapapa ariko abantu ntibasohoke.”

Yakomeje agira ati “ Turabikeka cyane kuko amakuru dufite ko muri burigade harimo abantu ariko twabuze umuntu uza ngo avuge ngo ni aha.”

Munyempanzi Olivier na we yagize ati “ Turifuza ko hakurikiranwa tukamenya abacu aho bari. Abatarahigwagwa bagatunga agatoki bakerekana aho ariho.”

Bavuze ko kuba hari abicirwaga muri gendarmerie imirambo yabo ntisohorwe hanze, ngo bishoboka ko babashyinguraga imbere mu nzu.

Rwego Yusuf, umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Rwezamenyo yavuze ko amakuru y’uko aho hantu haba hari imibiri bayamenye ndetse bagashakisha ariko ntibayibone.

Ati “Aho twari twacyetse twarahacukuye na Polisi iradufasha. Hari hafi y’aho bafungira abantu ariko twahahacukuye nta kintu twasanzemo.”

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu murenge wa Rwezamenyo bakaba bakomeje gushakisha imibiri y’ababo bishwe muri icyo gihe aho banasaba amakuru kuri buri wese uzi ahaciwe abatutsi kugira ngo imibiri y’ababo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ahagaragaye imibiri y'abishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Rwezamenyo hateganye n'ahahoze hakorera Gendarmerie
Munyempanzi Olivier yifuza ko inzego zibishinzwe zakurikirana neza zikamenye niba koko muri Brigade ya Nyamirambo hari imibiri y'abatutsi bishwe muri Jenoside
Umupfasoni Anitha ni umwe mu basaba ko ahahoze gendarmerie hashakishwa imibiri y'abatutsi bishwe muri Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .