00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwezamenyo: Abana babiri bava inda imwe bapfiriye umunsi umwe bitera urujijo

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 20 July 2022 saa 10:21
Yasuwe :

Abana babiri bavukana barimo umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 13 na musaza we umurutaho gato bari batuye mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, bapfiririye umunsi umwe mu buryo butunguranye biba amayobera.

Aba bana bari batuye hafi y’umusigiti uri munsi y’ahitwa ku Gasoko bakaba. Bapfuye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Nyakanga 2022.

Amakuru agera ku IGIHE avuga ko umwana w’umukobwa wari ufite ubuhanga mu gusoma korowani yagize ikibazo ari kumwe na nyina maze amusaba amazi yo kunywa ariko amaze kuyamuha araremba.

Musaza we na we yahise agwa igihumure. Bombi umubyeyi wabo yahise abajyana ku Bitaro by’akarere ka Nyarugenge, biza kurangira bitabye Imana.

Ntabwo amakuru y’icyabahitanye aramenyekana gusa bahise bashyingurwa ahagana saa moya z’ijoro kuri uyu wa Kabiri.

Amakuru agera ku IGIHE, avuga ko hari na mukuru w’aba bana ubu uri mu Bitaro nyuma yo kumenya ko abavandimwe bitabye Imana.

Nyuma y’urupfu rw’amayobera rw’aba bana ndetse runatunguranye hari bamwe mu baturage baba bavuga ko barozwe abandi bakavuga ko bagize ikibazo cy’umutima.

Ifoto igaragaza uduce twa Nyamirambo na Rwezamenyo muri Nyarugenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .