00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Rwandan Christian Convention’’ ihuza Abanyarwanda bo mu mahanga igiye kongera kuba imbonankubone

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 Kanama 2021 saa 06:36
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba mu mahanga bagiye guhurira mu giterane “Rwandan Christian Convention’’ gitegurwa hagamijwe kunga ubumwe bw’abenegihugu binyuze mu matorero babarizwamo, kizaba kiba ku nshuro ya karindwi.

Iki giterane giteganyijwe tariki 3, 4 na 5 Nzeri 2021, kizabera mu Mujyi wa South Bend muri Leta ya Indiana, ku wa 5 Nzeri 2021. Cyatumiwemo abarimo Bishop John Rucyahana na Pasiteri Antoine Rutayisire bazaba babwiriza ndetse na Midwest Worshippers izasusurutsa abazaba bakurikiye.

Bitandukanye n’umwaka ushize, aba bavugabutumwa bagitumiwemo bazaba bari muri Amerika kuko abazacyitabira bazahurira hamwe nubwo ingamba zo kurwanya Coronavirus zigikomeje kubahirizwa.

Iki giterane cy’uyu mwaka gifite insanganyamatsiko igira iti ‘‘Mugire umwete wo kubana n’abantu bose amahoro n’uwo kwezwa kuko utejejwe atazabona Umwami Mana. Abaheburayo 12:14.’’

Buri mwaka Abanyarwanda baba mu mahanga bahurira muri Amerika muri “Rwandan Christian Convention’’, igiterane gifite intego yo gushima Imana no kurebera hamwe imishinga y’iterambere, abakirisitu bagiramo uruhare.

“Rwandan Christian Convention’’ yatangiye kuba mu 2015. Yanyuze mu mijyi itandukanye irimo uwa Chicago muri Leta ya Illinois, Dallas muri Texas, Dayton muri Ohio, Washington na Phoenix muri Arizona.

Iki giterane cyibutsa Abanyarwanda kumenya agaciro kabo no kwishimira abo bari bo. Amatorero n’amadini asabwa gusenyera umugozi umwe gukomeza gukunda u Rwanda.

Rwandan Christian Coalition si itorero ahubwo ni ihuriro rigamije guhuza Abanyarwanda bateranira mu matorero atandukanye bakagirana ubumwe n’urukundo, bijyana no kwibuka aho bavuye.

RCC yatangiriye muri Amerika yananyuze muri Canada muri Toronto mu 2018; intego ifite ni ukugera ku Isi hose ahari Abanyarwanda b’abakirisitu mu matorero atandukanye. Haratekerezwa kugana by’umwihariko mu Bubiligi, Australia n’ahandi i Burayi.

Igiterane uyu mwaka kizanyura na live kuri YouTube ya Rwanda Christian Coalition ndetse na Facebook page.

Iki giterane cyaherukaga kuba umwaka ushize muri Nzeri. Umuhanzi Adrien Misigaro ari mu bataramiye abagikurikiranye
Rwandan Christian Convention ihuza Abanyarwanda bo mu mahanga igiye kongera kuba imbonankubone
Iki giterane kizaba kiba ku nshuro yacyo ya karindwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .

Article (155117) Re-process this page