00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RwandAir yihanganishije abagenzi bayo bagizweho ingaruka n’ihagarikwa ry’ingendo zijya muri RDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 May 2022 saa 10:51
Yasuwe :

RwandAir yahagaritse ingendo zayo zose zijya mu Mijyi ya Kinshasa, Lubumbashi na Goma nyuma y’umwanzuro wa Guverinoma ya Congo ufatira ibihano u Rwanda.

Guverinoma ya Congo yafatiye ibihano u Rwanda irushinja gutera inkunga umutwe wa M23. Yanavuze ko uyu mutwe kandi ugiye kujya ufatwa nk’uw’iterabwoba kandi ko uvanywe mu biganiro by’amahoro.

Undi mwanzuro wafashwe ni uwo guhagarika ingendo za RwandAir kandi bigahita bitangira gushyirwa mu bikorwa.

RwandAir yasohoye itangazo, ivuga ko umwanzuro wa Guverinoma ya Congo washyizwe mu bikorwa, ko ingendo zayo zahagaritswe.

Yihanganishije abakiliya bayo bashobora kuba bagizweho ingaruka n’izi mpinduka, inabizeza ubufasha bunyuze mu gukuraho amafaranga ubusanzwe asabwa ufite itike kugira ngo ayihindure.

RwandAir yajyaga i Goma ku wa Mbere no ku wa Gatatu guhera ku wa 15 Ukwakira 2021. Ni mu gihe i Kinshasa ho yajyagayo Ku wa Mbere, ku wa Kabiri, ku wa Gatatu, ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu na Lubumbashi kuwa Mbere no kuwa Gatatu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .