Nk’uko bigaragara kuri gahunda y’ingendo zizajya zikorwa muri ibyo byerekezo, ku wa Mbere, ku wa Gatatu no ku wa Gatanu indege izajya ikora urugendo rwiswe WB 1119. Izajya ihaguruka i Montreal saa 09:45 igere i Doha saa 16:45 ku munsi ukurikiyeho.
Ni mu gihe rugendo rwiswe WB 301 ruzajya rukorwa na rwo ku wa Mbere, ku wa Gatatu no ku wa Gatanu indege izajya iva i Doha ije i Kigali saa 01:45 z’Ijoro igere i Kigali saa 06:55.
Mu rugendo rwiswe WB 300, indege izajya ihaguruka i Kigali saa 23:00 isubire muri Qatar aho biteganyijwe ko izajya igera i Doha saa 06:00+1, urugendo rukorwe na none ku minsi yo ku wa Mbere, ku wa Gatatu no ku wa Gatanu.
Saa 08:45 indege izajya iba ihagurutse i Doha mu rugendo rwiswe WB 1896 igere i Montreal saa Munani n’iminota 25 z’amanywa bikorwe na none iminsi itatu mu cyumweru kuva ku wa Mbere, ku wa Gatatu no ku wa Gatanu.
Urugendo rwa gatanu rwiswe WB 302 ruzajya rukorwa indege itwaye abagenzi iva i Kigali saa 16:20 na none yerekeze i Doha aho biteganyijwe ko izajya igerayo saa 23:20 z’ijoro, bikorwe ku minsi yo ku wa Kabiri, ku wa Kane no ku wa Gatandatu.
Kuri iyo minsi kandi biteganyijwe ko indege izajya iva i Doha saa 08:20 igere i Montreal muri Canada saa 14:25 muri rwa rugendo rwiswe WB 1896. Bizajya bikorwa ku wa ku wa Kabiri, ku wa Kane no ku wa Gatandatu.
Mu Ukwakira 2021 ni bwo RwandAir yashyize umukono ku masezerano y’imikoranire na Qatar Airways, azafasha abagenzi bayo gukorera ingendo mu byerekezo byinshi muri Afurika n’ahandi ku Isi.
Amasezerano yasinywe hagati ya RwandAir na Qatar Airways, yaheshaga abagenzi ba RwandAir kuba bagana mu byerekezo iyi sosiyete ikoresha n’abayo bikabagendekera bityo.
Ni imikoranire iri no mu cyerekezo cya Qatar Airways cyane ko iyo sosiyete y’Abarabu ishaka kwinjira mu buryo bukomeye ku isoko rya Afurika kuko iribonamo amahirwe akomeye. Imwe mu nzira zayifasha kuryigarurira byoroshye, ni uko gukorana na RwandAir.
Ibyo byumvikana ko amaserano azahesha Qatar Airways gushinga imizi ku isoko ryo muri Afurika aho RwandAir ikorera ingendo cyane.
RwandAir isanzwe ikora ingendo zerekeza mu mijyi myinshi yo muri Afurika nka Cotonou muri Bénin, Dar es Salaam muri Tanzanie, Kamembe mu Rwanda, Libreville muri Gabon, Nairobi muri Kenya, Lusaka muri Zambia ndetse n’i Bujumbura mu Burundi.
RwandAir kandi ijya mu mijyi nka Lagos na Abuja muri Nigeria, Cape Town muri Afurika y’Epfo, Kampala muri Uganda, Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Harare muri Zimbabwe.
Nyuma n’Abanyafurika by’umwihariko, abagenzi ba RwandAir na bo bazungukira ku kuba Qatar Airways ijya mu byerekezo byinshi ku yindi migabane aho RwandAir itagera ari na byo byabaye ku ngendo zijya n’iziva i Montreal.
Muri Kanama 2021 kandi RwandAir na Qatar Airways byemeranyije ko abakiliya bakora ingendo nyinshi bazikoresheje bazajya bahitamo ibyerekezo bashaka birenga 160 by’izi sosiyete zombi banyuze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali n’icya Hamad kiri i Doha muri Qatar.
Iyo mikoranire y’ibigo byombi kandi harimo no guteza imbere ibikorwa remezo bifasha izo ngendo gukorwa neza bya kinyamwuga kuko nk’ubu hari gukorwa imirimo yo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera.
Mu minsi ya mbere iki kibuga nikimara kuzura, ku mwaka kizajya cyakira abagenzi bagera kuri miliyoni umunani n’imizigo ipimye toni ibihumbi 150, bakazagera kuri miliyoni 14 ku mwaka mu yindi myaka izakurikiraho.
Mu myaka itatu ishize RwandAir yakomeje kwagura ibikorwa, aho kugeza uyu munsi ifite indege 14, muri uyu mwaka wa 2024, biteganyijwe ko izakira abagera kuri miliyoni 1,1.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!