Mu itangazo yashyize kuri Twitter kuri uyu wa 18 Mutarama 2022, yanditse iti “Guhera ku wa 20 Mutarama 2022, RwandAir izasubukura ingendo zijyana abagenzi i Dubai baturutse i Kigali,Entebbe,Douala,Bujumbura, Accra, na Lusaka.”
“Serivisi z’ingendo mu bindi byerekezo dutwaramo abagana i Dubai zo ziracyasubitse kugeza igihe hazagira ikindi gitangazwa.”
Travel updates: Resumption of RwandAir flights to/from Dubai.
For more information, contact us: https://t.co/KZz6f5VPm0 pic.twitter.com/jPjZk5AHrK
— RwandAir (@FlyRwandAir) January 18, 2022
Ingendo zose zijya n’iziva i Dubai RwandAir yari yazihagaritse ku wa 27 Ukuboza 2021 kubera COVID-19.
Icyo gihe hatangajwe ko abagenzi bagizweho ingaruka bazahindurirwa ingendo, basubizwe amafaranga yabo cyangwa bemererwe guhindura amatike bayashyire ku matariki yo mu minsi iri imbere kandi nta kiguzi kindi basabwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!