RwandAir yasubukuye ingendo nyuma y’iminsi 134

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Kanama 2020 saa 08:33
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’Indege y’u Rwanda, RwandAir, yasubukuye ingendo nyuma y’iminsi 134 zihagaritswe mu gihugu kubera icyorezo cya Coronavirus, aho urugendo rwayo rwa mbere rwerekeje mu Mujyi wa Dubai mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu.

Urugendo “WB304” ruva i Kigali rwerekeza i Dubai nirwo rwatangije ibikorwa bya RwandAir nyuma y’aho Guverinoma yari iherutse gutangaza ko ingendo z’indege zemewe. Kuri ubu RwandAir iratangira gukora ingendo mu byerekezo birimo Cotonou, Dar es Salaam, Kilimanjaro, Douala, Dubai, Kamembe, Kigali, Libreville, Lusaka na Nairobi.

Tariki 20 Werurwe 2020, nibwo u Rwanda rwafashe icyemezo cyo guhagarika indege z’abagenzi ziva cyangwa ziza mu gihugu mu kurushaho kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus.

Ubu mbere y’uko umuntu yemererwa gufata indege, aba afite icyemezo kigaragaza ko yipimishije Coronavirus bagasanga ari muzima, kandi abinjira mu gihugu bo barongera bagapimwa mbere yo gukomeza muri gahunda zibazanye.

Ku bantu bagiye kurira indege, batandukanira n’ababaherekeje muri parikingi yo hanze, bakabanza gusukura intoki bakoresheje umuti wabugenewe mbere yo kwinjira mu nyubako ku kibuga cy’indege, kandi hitabwa ku guhana intera hagati y’umuntu n’undi.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, aherutse kubwira abanyamakuru ati “Kwinjira mu ndege nabyo bizajya bikorwa mu guhana intera, abagenzi bazajya binjira mu matsinda mato haherewe ku bicara mu gice cy’inyuma, twakoze mu buryo indege igomba kuba isukuye, nyuma ya buri rugendo igaterwa umuti, twanahinduye ibiribwa bitangwa mu ndege kugira ngo tugabanye uguhura kw’abagenzi n’ababafasha mu rugendo mu buryo bwose bushoboka."

Byitezwe ko abinjira mu gihugu, hazaba hari n’umuti umuntu azajya akandagiramo, kugira ngo niba hari na virus yatwaye mu birenge itaza kwanduza abandi.

Mu mafoto: Uko imyiteguro y’uru rugendo yari imeze

Abakozi bo mu ndege bahawe imyenda ibarinda kwandura
Hashyizweho ibyuma bifasha umuntu kubona icyangombwa kimwinjiza mu ndege, adatonze umurongo
Umuntu yifashishije pasiporo ye, ashobora kubona serivisi adatonze umurongo
Ku kintu cyose umuntu akora, agomba gusukura intoki
Ahantu hose hakorerwa isuku mu buryo bwihariye
Utuntu batwaraho imizigo natwo twitabwaho
Mu ndege hagomba guterwa umuti nyuma ya buri rugendo
Ahantu umuntu akenera mu ndege naho hasukurwa hakoreshejwe umuti wica udukoko
Télécommande nayo iterwa umuti kuko ikoreshwa n'abantu benshi
Ahantu hose umuntu ashobora gukora hazajya hasukurwa mu buryo buhoraho
Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, yavuze ko uburyo bwashyizweho buzagabanya inshuro abantu bahura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .