RwandAir yashyizeho uburyo bushya buzafasha abagenzi kumenya gahunda z’indege n’ibiciro biboroheye

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 30 Mutarama 2020 saa 11:42
Yasuwe :
0 0

Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bw’indege, RwandAir, yatangije uburyo bushya buzorohereza abagenzi gusobanukirwa neza ibijyanye na gahunda z’indege n’ibiciro by’ingendo.

Ni nyuma y’amasezerano RwandAir yagiranye n’ikigo mpuzamahanga gitanga serivise z’ikoranabuhanga mu bigo bitwara abagenzi mu ndege, Lufthansa Systems. Iki kigo gishamikiye kuri sosiyete y’ubwikorezi y’u Budage, Lufthansa.

Ubu buryo bwa Lufthansa buzwi nka NetLine/Sched na ProfitLine/Price ni bwo RwandAir, ivuga ko buzayifasha kuvugurura imikorere igamije kurushaho gutanga serivise inogeye abayigana.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuwa Mbere i Kigali, yitezweho kuvugurura uburyo bwo gutegura gahunda y’ingendo z’indege za RwandAir ndetse no kugenzura ku buryo bwizewe ibiciro by’amatike y’indege hashingiwe ku buryo isoko rihagaze umunsi ku wundi.

Uburyo bwa NetLine/Sched bufasha ibigo bitwara abagenzi mu ndege gufata ibyemezo mu buryo bwihuse, igihe bagiye gutegura gahunda y’urugendo rwa buri ndege ndetse bakabasha guha agaciro buri kintu cyose gikenewe muri urwo rugendo.

Ku rundi ruhande, uburyo bwa ProfitLine/Price bufasha gushyiraho ibiciro binyuze abagenzi, hashingiwe ku buryo ihangana ry’ibiciro ku isoko rihagaze.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yavuze ko gukoresha uburyo bwa Lufthansa Systems, bizarushaho kongerera imbaraga umugambi wa RwandAir wo kwagura imikorere yayo kuko iri no kugera ku masoko mashya akomeye.

Ati “Hamwe n’ubu buryo bufite ikoranabuhanga rigezweho, abakiriya bacu bazarushaho guhabwa amatike ku biciro bito cyane, baba baziguze kuri internet cyangwa baje aho dukorera.”

Umuyobozi wungirije wa Lufthansa Systems mu gice cy’u Burayi, Uburasirazuba bwo Hagati na Afurika, Marco Cesa, yavuze ko iri koranabuhanga bakoze ryafashije ibigo bitwara abagenzi mu ndege guhindura uburyo byari bisanzwe bikoresha mu gutanga amatike ndetse birushaho kuzigama amafaranga yatakaraga mu bijyanye no gushyiraho ibiciro by’ingendo mu ndege.

Ati “Twishimiye ko RwandAir, umukiriya w’imena muri Afurika, ubu ari kwifashisha uburyo bwa “NetLine/Sched na ProfitLine/Price”. Nizeye ntashidikanya ko ubu buryo bwombi buzatanga umusanzu ukomeye mu mugambi wo kwagura ibikorwa bya RwandAir.”

Cesa yakomeje avuga ko uburyo bwa “Netline/Sched” ari uburyo bwiza buzafasha ibigo nka RwandAir gukora impinduka nziza kandi zihuse ndetse n’amavugurura akenewe y’igihe gito ku buryo bwabo bwari bugoranye mu kugaragaza gahunda y’ingendo z’ako kanya.

Umuyobozi wa RwandAir yananyomoje amakuru avuga ko hari indege zayo ziri mu igeragezwa, ahubwo avuga ko bari gushaka ikindi gisubizo nyuma y’ibibazo byagaragaye ku ndege zo mu bwoko bwa ‘Boeing 737 Max 8’ zahagaritswe gukora ingendo, nyamara bari baratumije indege ebyiri zo muri ubwo bwoko.

Yanavuze ko izindi ndege ebyiri bari baratumije zo mu bwoko bwa Airbus A330 basanze zigifite ibibazo bya moteri, bahitamo kuba baziretse.

RwandAir yifashishije indege zayo 12, itwara abagenzi mu byerekezo 29 muri Afurika y’Iburasirazuba, iyo Hagati, Iburengerazuba n’Amajyepfo, u Burasirazuba bwo hagati, u Burayi na Aziya.

Mu 2018, RwandAir yatangaje ko mu myaka itanu iri imbere yifuza gukuba kabiri umubare w’indege ifite uyu munsi, bityo ikarushaho kwagura ibikorwa byayo muri Afurika no ku yindi migabane y’Isi. RwandAir inateganya ingendo zigana mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza