00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RwandAir yakoze urugendo rwa mbere i Doha

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 2 Ukuboza 2021 saa 05:23
Yasuwe :

RwandAir yakoze urugendo rwayo rwa mbere ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Hamad i Doha muri Qatar, nyuma y’amasezerano yagiranye na Qatar Airways yaganishije mu gufungura iki cyerekezo.

Iki cyerekezo gishya cya RwandAir kizafasha abagenzi bavuye i Doha muri Qatar bakora ingendo mu bindi byerekezo birenga 25 n’ubundi RwandAir isanzwe ikora muri Afurika, u Burayi na Aziya.

Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Makolo, yatangaje ko batewe ishema n’ubufatanye bwaganishije ku itangizwa ry’uru rugendo.

Ati “Twishimiye gufatanya n’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Hamad hamwe na Qatar Airways, kuko bizashimangira umuhate wacu wo gufasha abakunda gukora ingendo.”

Akbar Al Baker uyobora Qatar Airways we yavuze ko kwakira RwandAir ku Kibuga cy’Indege cya Hamad, bizafasha iyi sosiyete kuzahura ibikorwa byayo yifashishije iki cyerekezo gishya.

Kugera i Doha, ni urugendo rw’amasaha atandatu indege ikora idahagaze. Ruzajya rukorwa inshuro eshatu mu Cyumweru.

RwandAir yakoze urugendo rwa mbere i Doha muri Qatar
Itangizwa ry'ingendo za RwandAir i Doha ryitezweho kugirira inyungu abagenzi baturuka mu bice bitandukanye by'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .