Turahirwa yabyutse yakamejeje, avuga ko igikapu cye bisa nk’aho kibanzweho n’imbwa zisaka ku Kibuga cy’Indege cya Kigali kiri i Kanombe.
Mu butumwa bw’amarenga yanyujije kuri X, yagize ati "Ngo imbwa igeze ku gikapu cyanjye iramoka iramokaaaaa baza kunkura ku ndege, ngereyo nsanga ikibuga cyose cyuzuye inzego z’umutekano.”
Yongeye kwandika kuri ubwo butumwa, asa nk’utabaza RwandAir, ati "Dear RwandAir ndabasabye icyo gikapu (bag) ntisigare, wallaih nisigara turisibaaaa..."
Nyuma y’igihe gito, RwandAir yasubije Turahirwa, imumenyesha ko igikapu cye nta kibazo gifite, iti "Dufite intego yo kugusubiza igikapu cyawe ukigera aho bitangirwa. Nutabona igikapu cyawe, ntutinye kubitumenyesha, Murakoze."
Turahirwa nawe yasubije ubu butumwa agaragaza ko yanyuzwe n’uburyo RwandAir yakemuye ikibazo cye, ati "Muri aba mbere, igikapu cyangezeho."
Abantu benshi, biganjemo abatebya, basubije ubutumwa bwa Turahirwa. Nka Mr Easy wagize ati “Wagiye ubanza ukoga amazi ashyushye, igikapu cyawe ukacyogeshya essance kugeza imyotsi yose ishizemo!!! Kuko buriya hari impamvu, kwanza ubundi wavaga he ujya he!!!??”.
Uwiyise Yem na we yamusubije ati “Buriya yumvisemo urumogi cg lubricants, cg pamper wabuze aho ujugunya?”
Shema Etienne na we yagize ati "Nta miyaga. Biba byavunnye umuntu gupakira imari.”
Turahirwa ari kuburana mu nkiko ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge ashinjwa.
Dear @FlyRwandAir Ndabasabye iyo bag ntisigare, wallah nisigara turisibaaaa… https://t.co/0bcbr01bVp
— Moïse Turahirwa (@MosesTurahirwa) April 26, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!