Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Nzeri 2024, gusa RwandAir ntiyigeze itangaza impamvu yacyo.
Biteganyijwe ko uyu mwanzuro uzatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 27 Ukwakira 2024, ndetse abagenzi bafite tike za nyuma y’iyi tariki basabwe kwegera RwandAir kugira ngo bafashwe.
Mu 2018 nibwo RwandAir yari yatangije ingendo zigana mu mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo, ariko indege yabanje kunyura i Harare muri Zimbabwe, ifata cyangwa isiga abagenzi.
Iki cyemezo gifashwe nyuma y’iminsi mike RwandAir ihagaritse ingendo yakoreraga mu Mujyi wa Mumbai mu Buhinde.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!