RwandAir mu isesengura ku ngaruka za guma mu rugo yasubijweho mu Bwongereza n’u Bubiligi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Ugushyingo 2020 saa 02:02
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’u Rwanda gikora ingendo z’indege, RwandAir, cyatangaje ko gikomeje gutwara abagenzi mu ngendo zigana mu Bubiligi no mu Bwongereza, nubwo ibyo bihugu byongeye gushyirwa muri guma mu rugo kubera ubwandu bushya bwa Coronavirus bwafashe indi ntera.

Mu cyumweru gishize nibwo ibihugu bikomeye by’i Burayi byatangaje ko bigiye gusubizaho guma mu rugo, aho mu Bubiligi yatangiye ku wa Mbere, mu Bwongereza ho yatangiye kuri uyu wa Kane. Guma mu Rugo yanashyizweho mu Bufaransa n’u Budage.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, RwandAir yatangaje ko irimo gukurikirana ingaruka ibi byemezo bishobora kugira ku ngendo zayo.

Iti "Nyuma y’itangazwa rya guma mu rugo mu Bwongereza n’u Bubiligi, turizeza abakiliya bacu ko dukomeje ingendo ziva cyangwa zijya i Londres zinyuze i Bruxelles, mu gihe tugikurikirana ngo turebe ingaruka byagira kuri gahunda y’ingendo zacu. Mu gihe habaho impinduka, abagenzi bazazimenyeshwa kimwe na gahunda zizaba zigiye gukurikira."

RwandAir kandi yemereye abari baguze amatike yayo ko bashobora guhinduza amatariki y’ingendo, batatswe ikiguzi cy’inyongera.

RwandAir yasubukuye ingendo zigana i Londres n’i Bruxelles ku wa 3 Ukwakira 2020, nyuma yo guhagarikwa ku wa 20 Werurwe mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19. Ni icyemezo cyahuriranye n’ifungwa ry’imipaka y’ibihugu byinshi kubera icyo cyorezo.

Kuva ingendo zasubukurwa, RwandAir ikora ingendo ebyiri mu cyumweru zigana ku kibuga cy’indege cya Heathrow, mu gihe mbere indege zagwaga ku kibuga cy’indege cya Gatwick. Ni ingendo zinyura i Bruxelles mu Bubiligi, ku wa Kabiri no ku wa Gatandatu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .