Uko kuzamuka birumvikana ko bigomba kujyana na serivisi zitangwa n’abo muri ibyo bigo kuko serivisi mbi ishobora gutuma uwakuganye azinukwa kongera kukwerekezaho ibiteherezo mu gihe ashaka gukora ingendo, ibiba bisaba kumenya neza ko buri mugenzi yishimye ku rwego rwe.
Ikigo Mpuzamahanga cyo mu Bwongereza kizobereye ibijyanye n’ingendo z’indege no kugenzura serivisi ibibuga by’indege bitanga, Skytrax, ni cyo cyakoze urwo rutonde gishingiye kuri serivisi zitangirwa mu ndege no ku bibuga byazo.
Mu bishingirwaho harimo ubushake bwo gufasha abagenzi, uburyo abakiliya babisangamo, serivise zinoze nk’uko abakozi bafasha abari mu ndege, uburyo abagenzi bafashwa mu bijyanye no kwinjira no gusohoka mu gihugu n’umutekano.
Harebwa kandi ku buziranenge n’umwihariko w’ibiribwa n’ibinyobwa bitangirwa mu ndege, uko indege zikoze bimwe byorohereza umugenzi kugera iyo agiye nta mavunane n’ibindi.
RwandAir yabaye iya gatatu ishimirwa uburyo itahwemye guteza imbere ubu bwikorezi no kugura indege umunsi ku wundi, aho ubu ifite izigera kuri 14 zirimo itwara imizigo ingana na toni 23.904, aho muri uyu mwaka wa 2024 biteganyijwe ko izakira abagera kuri miliyoni 1,1.
Ibyo bituma ubu imigabane myinshi RwandAir igera ku migabane irimo Afurika, u Burayi, Amerika, Aziya no mu Burasirazuba bwo Hagati.
Uretse RwandAir yegukanye uyu mwanya, umwaka ushize na bwo Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali cyaje ku mwanya wa munani mu byahize ibindi haba mu gutanga serivisi nziza n’ibindi bizishingiyeho.
Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali gifite ubushobozi bwo kwakira indege zisaga 50 zihagaze neza.
Iki kibuga gifite imihanda ifasha indege kuguruka ingana n’intera y’ibirometero 3,5, kikimara kuvugururwa byateganywaga ko umubare w’abagenzi bagikoresha ushobora kuva kuri miliyoni 1,2 babonetse mu 2019/2020 bakagera kuri miliyoni ebyiri mu 2022/2023.
Urutonde rw’ibigo by’ubwikorezi byahize ibindi ruyobowe na Kenya Airways yatwaye abagenzi ba mbere mu 1977. Iha serivisi byibuze abagenzi miliyoni enye ku mwaka, ikagira indege 36 ikoresha mu byerekezo 54 birimo 41 byo muri Afurika.
Kenya Airways yakurikiwe na South African Airways yo muri Afurika y’Epfo yabonye izuba mu 1934, ikabarirwa indege zirenga 50, igashimirwa uburyo imbere mu ndege abagenzi bidagadura mu buryo butandukanye, ibiryo byiza, guhemba abagenzi bitwaye neza n’ibindi.
Ibyo bigo kandi byakurikiwe na Airlink, ikigo gihuza uduce two muri Afurika y’Epfo nk’igihugu, igashimirwa serivisi zayo nziza cyane ndetse abaturage bo muri icyo gihugu bakora ingendo za hafi ni yo bahitamo cyane.
Umwanya wa gatanu wegukanywe na EgyptAir yo mu Misiri, imaze kubaka izina cyane cyane mu Burasirazuba bwo Hagati nyuma y’uko ibonye izuba mu 1932.
Iki kigo gifite ingege zirenga 80 kijya mu byerekezo na none birange 80 ku migabane yose, aho nko mu gihembwe cya mbere cya 2023/2024 byavugwaga ko cyatwaye abagenzi barenga miliyoni ebyiri.
Mu bindi harimo Ethiopian Airlines kuri ubu ifite indege 154 ndetse bikavugwa ko yatumije izindi 72 ziyongeraho. Mu 2023 iyi sosiyete iri mu zikomeye mu Isi yahaye serivisi abagenzi bagera kuri miliyoni 14 ndetse iki kigo cyavutse mu 1935 ijya mu byerekezo birenga 130 birimo ibirenga 60 bya Afurika.
Ibyo bigo byakurikiwe na Air Mauritius yo mu Birwa bya Maurice, Royal Air Maroc, ikigo cyitwa LIFT na FlySafair yo muri Afurika y’Epfo izwiho gukundwa n’abagenzi ku bw’ibiciro byo hasi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!