00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RwandAir ishobora kungukira mu ihagarikwa ry’indege zo muri Kenya zigana muri Tanzania

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 7 Nzeri 2020 saa 10:51
Yasuwe :
0 0

RwandAir igiye kuziba icyuho cyatewe no kuba sosiyete enye z’indege zo muri Kenya zarakumiriwe ku butaka bwa Tanzania.

Ubu RwandAir ikorera ingendo eshatu muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam, ibintu byaje nk’amahirwe ku baturage bagorwaga n’ingendo ku bwo gukumirwa kw’indege zo muri Kenya.

Ku bagenzi bashaka nko kujya muri Tanzania, kunyura mu Rwanda ni imwe mu nzira zoroshye kurusha uko umuntu yanyura muri Ethiopia cyangwa mu Burengerazuba bw’Isi.

Tanzania iherutse gukumira sosiyete zo muri Kenya zirimo Kenya Airways, AirKenya Express, Fly540 na Safarilink Aviation, izibuza gukorera ingendo mu Mijyi ya Dar es Salaam, Zanzibar na Kilimanjaro nyuma y’aho Kenya ifashe umwanzuro wo gukura abaturage bo muri iyi mijyi ku bemerewe kwinjira mu gihugu batagiye mu kato k’iminsi 14.

Aya makuru yagiye hanze nyuma y’aho Sosiyete y’indege yo muri Tanzania ya Precision Air itangaje ko igiye guhagarika ingendo zayo zijya i Nairobi, nubwo hari hashize iminsi mike zisubukuwe.

Iyi ndege yagombaga kujya ikora ingendo zivuye i Dar es Salaam zikanyura muri Zanzibar mbere yo kwerekeza i Nairobi. Zanzibar ni kimwe mu byerekezo byo muri aka karere bigira abantu benshi kuko ari agace k’ubukerarugendo.

Umuyobozi wa Kenya Airways, Allan Kilavuka, yatangaje ko ibyerekezo bigana muri Tanzania ari bimwe mu by’ingenzi bafite, aho yizeye ko ikibazo gituma ingendo zidakorwa muri aka gace kizakemuka vuba.

Mbere yo guhagarikwa, Kenya Airways yashoboraga gukora ingendo ziva ku Kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta i Nairobi zikerekeza i Dar es Salaam inshuro 14 mu cyumweru, eshatu i Kilimanjaro n’ebyiri muri Zanzibar.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .