00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RwandAir igiye kongera umubare w’ingendo ikorera mu Bwongereza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Ugushyingo 2021 saa 10:19
Yasuwe :

Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere igiye kongera umubare w’ingendo ikorera mu Bwongereza zive ku nshuro imwe mu cyumweru zigere kuri eshatu.

Amakuru dukesha The NewTimes avuga ko guhera ku wa 1 Ukuboza 2021, RwandAir izajya ikorera ingendo ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Heathrow giherereye Londres gatatu mu cyumweru (ku wa Kabiri, ku wa Kane no ku wa Gatandatu).

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo yavuze ko bafashe uyu mwanzuro kubera ko mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka umubare w’abagenzi wiyongera.

Ati “Twongereye umubare w’ingendo kubera iminsi mikuru isoza umwaka igiye kuza, aho duhura n’ubwiyongere bw’abagenzi.”

RwandAir ifashe uyu mwanzuro nyuma y’igihe gito itangije n’izindi ngendo nshya zirimo ebyiri zijya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zirimo urwa Goma na Lubumbashi.

RwandAir igiye kongera umubare w’ingendo ikorera mu Bwongereza zive ku rumwe mu cyumweru zigere kuri eshatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .