RwandAir igiye gusubukura ingendo zigana mu byerekezo birimo Entebbe

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 29 Nzeri 2020 saa 09:13
Yasuwe :
0 0

Sosiyete Nyarwanda ikora Ingendo zo mu Kirere, RwandAir, igiye gusubukura ingendo zigana mu byerekezo bya Entebbe muri Uganda, Brazzaville muri Repubulika ya Congo na Johannesburg muri Afurika y’Epfo nyuma y’amezi arenga atandatu ingendo zihagaze.

Ingendo zigana muri ibyo bice, kimwe n’izindi nyinshi ku Isi, zahagaritswe bitewe n’ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, zatumye imipaka ifunga ari na ko izo mu kirere no ku butaka zihagarikwa.

Mu gihe hirya no hino ibihugu bigenda bifungura imipaka yabyo, ubwikorezi bwo mu kirere nabwo buri kugenda buzazanzamuka, ari nayo mpamvu ingendo RwandAir ikorera mu bice bitandukanye by’Isi zigenda ziyongera.

Kugeza ubu RwandAir imaze gusubukura ingendo mu byerekezo birimo Abuja muri Nigeria, Accra muri Ghana, i Cotonou muri Benin, Dubai, Dar Es Salaam muri Tanzania, Douala muri Cameroun, Kilimanjaro muri Tanzania, Kinshasa muri RDC, Libreville muri Gabon, Lusaka muri Zambia na Nairobi muri Kenya.

Aho zitaratangira ni nka Tel Aviv muri Israel ndetse na Mumbai mu Buhinde, kubera ko ibyo bihugu byose bigifunze imipaka yabyo.

Mu bindi bice RwandAir iteganya gusubukuramo ingendo harimo Umujyi wa Harare muri Zimbabwe, aho ingendo ziganayo zizasubukurwa ku wa 2 Ukwakira 2020.

Hari kandi Brussels mu Bubiligi ndetse n’i Londres mu Bwongereza, aho RwandAir izasubukurirayo ingendo ku wa 3 Ukwakira 2020.

RwandAir igiye gusubukura ingendo zigana i Kampala muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .