Ku wa 20 Werurwe nibwo Guverinoma y’u Rwanda yahagaritse ingendo zose z’indege zitwara abagenzi zaba izijya mu mahanga cyangwa izivayo, mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19. Ni icyemezo cyahuriranye n’ifungwa ry’imipaka y’ibihugu byinshi kubera icyo cyorezo.
Nyuma y’amezi hafi atandatu, RwandAir yatangaje ko igiye gusubukura ingendo z’indege zigana mu Bwongereza.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter yagize iti "Twishimiye gutangaza ko tuzasubukura serivisi zacu zigana i Londres, hakajya hakorwa ingendo ebyiri mu cyumweru ziva i Kigali zigana i Heathrow, guhera ku wa 3 Ukwakira."
Back in #London!
We’re happy to announce the resumption of our services to London with 2 weekly flights from Kigali to Heathrow from 3rd Oct.
For more info on the status of our destinations & medical requirements: https://t.co/kAFrTw5fHx#FlyTheDreamOfAfrica #FlySafeWithUs pic.twitter.com/x8LnWGhpQu
— RwandAir (@FlyRwandAir) September 16, 2020
Iki cyemezo cyafashwe mu gihe ibihugu bikomeje kugenda bifungura imipaka gahoro gahoro nubwo icyorezo cya COVID-19 kitarava mu mayira, ariko ingendo zigakorwa mu buryo bwubahiriza amabwiriza yo kwirinda.
Izo ngendo zigana mu Bwongereza zizajya zikorwa ku wa Kabiri no ku wa Gatandatu. Kuri iyo tariki ya 3 Ukwakira kandi nibwo hazasubukurwa ingendo zigana i Bruxelles mu Bubiligi, nazo zizaba zikorwa ku wa Kabiri no ku wa Gatandatu.
Biteganywa ko abagenzi bose bageze mu Bwongereza bagomba kwishyira mu kato k’iminsi 14, uretse abaturuka mu bihugu byihariye. U Rwanda ntabwo ruri mu bihugu bisonewe kwishyira mu kato.
Mbere yo kurira indege, abagenzi bose baba abagiye kwinjira mu Rwanda cyangwa kurusohokamo bagomba kubanza kwipimisha COVID-19 bikagaragara ko batanduye, ikizamini kigakorwa mu masaha 120 mbere y’urugendo kandi kigakorwa mu buryo bwa laboratwari buzwi nka Real Time Polymerase Chain Reaction (RT-PCR), kuko ubutanga igisubizo cy’ako kanya buzwi nka ‘rapid test’ butemerwa.
Kugeza ubu RwandAir imaze gusubukura ingendo mu byerekezo birimo Abuja muri Nigeria, Accra muri Ghana, i Cotonou muri Benin, Dubai, Dar Es Salaam muri Tanzania, Douala muri Cameroun, Kilimanjaro muri Tanzania, Kinshasa muri RDC, Libreville muri Gabon, Lusaka muri Zambia na Nairobi muri Kenya.
Mu ngendo ziteganywa gufungurwa vuba kandi harimo i Lagos muri Nigeria guhera ku wa 18 Nzeri, ahazaba hakorwa ingendo eshatu mu cyumweru, ni ukuvuga ku wa Gatanu, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.
Ikigo Gishinzwe iby’Indege za Gisivili muri Uganda (UCAA) nacyo giheruka kumenyesha ibigo by’indege bikorera muri icyo gihugu birimo na RwandAir, gutangira imyiteguro ku buryo ingendo z’indege zigana ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Entebbe zishobora gusubukura ku wa 1 Ukwakira, mu gihe hategerejwe ko guverinoma yemeza iyo tariki mu buryo ntakuka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!