RwandAir igiye gusubukura ingendo zerekeza Mumbai mu Buhinde

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 7 Ugushyingo 2020 saa 03:21
Yasuwe :
0 0

Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi mu ndege, RwandAir, yatangaje ko guhera tariki 16 Ugushyingo 2020, izasubukura ingendo Kigali- Mumbai, nyuma yo kuzihagarika muri Werurwe kubera icyorezo cya Coronavirus.

Tariki 12 Werurwe 2020 nibwo RwandAir yahagaritse ingendo zerekezaga n’izava i Mumbai kubera ikibazo cy’ihagarikwa ryo gutanga viza mu Buhinde cyatewe n’ikwirakwira rya Coronavirus.

Guhera muri Kanama, RwandAir yatangiye gusubukura ingendo zigana mu byerekezo bimwe na bimwe, ariko Mumbai ntiyari irimo kubera ko mu Buhinde imipaka yari igifunze.

Mu butumwa RwandAir yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Gatandatu, yatangaje ko guhera tariki 16 Ugushyingo ingendo zigana n’iziva Mumbai zizasubukurwa.

Ingendo za RwandAir zigana n’iziva muri uwo mujyi ziza i Kigali zizajya zikorwa rimwe mu cyumweru, buri wa Mbere.

Muri Mata 2017 nibwo indege ya RwandAir yatangiye gukora ingendo hagati ya Kigali na Mumbai. Ni ingendo zikorwa mu isura idasanzwe kuko indege ya RwandAir ikora urugendo rw’amasaha arindwi idahagaze, bitandukanye n’uko izindi zabanzaga guca mu bindi bihugu.

Mbere y’uko umuntu yemererwa gufata indege, asabwa kuba afite icyemezo kigaragaza ko yipimishije Coronavirus bagasanga ari muzima, kandi abinjira mu gihugu bo barongera bagapimwa mbere yo gukomeza muri gahunda zibazanye.

Ku bantu bagiye kurira indege, batandukanira n’ababaherekeje muri parikingi yo hanze, bakabanza gusukura intoki bakoresheje umuti wabugenewe mbere yo kwinjira mu nyubako ku kibuga cy’indege, kandi hitabwa ku guhana intera hagati y’umuntu n’undi.

Muri Mata 2017 nibwo bwa mbere indeye ya RwandAir yatangiye kwerekeza i Mumbai mu Buhinde idahagaze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .