00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RwandAir igiye gusubukura ingendo zigana i Lagos

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 6 Nzeri 2020 saa 11:32
Yasuwe :
0 0

RwandAir yatangaje ko iteganya gusubukura ingendo mu Mijyi ya Lagos na Abuja nyuma y’uko zari zigifunze kubera ingamba zashyizweho hirya no hino ku Isi mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Ku wa 1 Kanama nibwo RwandAir yasubukuye ingendo, itangira kujya mu byerekezo bya Cotonou, Dar es Salaam, Kilimanjaro, Douala, Dubai, Kamembe, Libreville, Lusaka na Nairobi.

Uko iminsi yagiye igenda, ni nako no mu yindi mijyi naho yatangiye kuhakorera. Ubu ku wa 14 Nzeri iratagenya gusubukura ibikorwa mu Mijyi ya Abuja aho izajya ijyayo kabiri mu cyumweru, ni ukuvuga ku wa Mbere no ku Cyumweru.

Kuri iyo tariki kandi izatangira gukorera ingendo i Accra muri Ghana nazo zizajya zikorwa kuri iyo minsi ibiri mu cyumweru. Mu Mujyi wa Lagos naho izatangira gukorerayo ku wa 14 Nzeri ariko ho ingendo zizajya ziba eshatu mu cyumweru, ni ukuvuga ku wa Mbere, ku wa Gatanu no ku Cyumweru.

Yari iherutse gusubukura ingendo mu Mujyi wa Kinshasa zikorwa inshuro enye mu cyumweru, ni ukuvuga ku wa Mbere, ku wa Gatatu, ku wa Gatanu no ku Cyumweru.

Byitezwe ko mu gihe kiri imbere izatangaza amatariki izasubukuriraho ingendo zijya i Guangzhou mu Bushinwa kuko naho imipaka yamaze gufungurwa nyuma y’igihe ifunzwe kubera Coronavirus. I Dakar muri Senegal naho imipaka yarafunguwe cyo kimwe na Abidjan na Brazaville gusa ntabwo haratangazwa igihe izasubukurirayo ingendo.

Urwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu kirere ni rumwe mu zihura n’ibibazo ku Isi hose kuko ndetse zikunze guhura n’ibihombo bigatuma zimwe zifunga. Magingo aya, nka South African Airways iri mu bihombo byatumye ifata gahunda yo kwirukana abakozi bose ndetse mu gihe kiri imbere byitezwe ko imitungo yayo imwe n’imwe izagurishwa.

Nk’uyu mwaka kubera icyorezo cya Coronavirus, byitezwe ko sosiyete z’indege zizahomba nka miliyari 84 z’amadolari akaba ari umwaka mubi mu mateka kuko aribwo habonetse ibihombo byinshi.

Mu buryo bwo guhangana n’iki kibazo, Leta y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo kongera ingengo y’imari ya RwandAir mu kuyifasha guhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya Coronavirus, ikava kuri miliyari 121.8 Frw yahawe mu mwaka w’ingengo y’imari 2019/2020, ikagera kuri miliyari 145.1 Frw mu 2020/2021.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari izakoreshwa mu mwaka wa 2020/2021, yavuze ko uretse gufasha RwandAir kwivana mu ngaruka za Coronavirus, ayo mafaranga azanifashishwa muri gahunda zari zisanzwe zo kwagura ibikorwa byayo hatangizwa ibyerekezo bishya no kugura indege nshya.

Mu gihe umwaka ushize serivisi z’ubwikorezi zari ziyongereye ku gipimo cya 12 %, uyu mwaka Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko umusaruro w’urwo rwego uzamanuka ku gipimo cya -1.9%.

RwandAir igiye gusubukura ingendo mu mijyi ya Abuja na Lagos muri Nigeria
Guhera tariki ya 14 Nzeri, RwandAir izasubukura ingendo mu Mijyi ya Lagos na Abuja

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .