Ni igikorwa cyabaye ku wa 22 Gashyantare 2025, nyuma y’umuganda rusange wakozwe n’abakozi b’iki kigo, abaturage bo muri iyo mirenge, abayobozi mu nzego za Leta n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Bakoze imirimo irimo gukora isuku mu Kibuga cya Golf cya Kigali no mu nkengero za cyo ndetse hanaterwa n’ibiti 80 byaje byiyongera ku bindi 420 byari byaratewe mbere.
Ni muri gahunda yo kongera amoko atandukanye y’ibiti muri iki kigo. Amwe mu moko y’ibiti byatewe harimo ikawa, imyembe n’icyayi.
Umuyobozi wa RUGC, Gaston Gasore, yashimiye abaturage baturiye Ikibuga cya Golf cya Kigali ku buryo ari abafatanyabikorwa beza ndetse ashima n’uruhare bagira mu gutuma iki kigo gikomeza gusa neza.
Ati “Twabitabaje ngo mudutere ingabo mu bitugu kandi mwaje ku bwinshi rero ntabwo ari byiza ko twirebaho nka RUGC gusa, ni yo mpamvu twahisemo kubashimira duha Mituweli bamwe muri mwe badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira kuko ni ngombwa ko abaturanyi bacu bagira ubuzima bwiza.”
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Banki ya NCBA, Nkubito Samuel, yavuze ko bagejejweho igitekerezo cyo kwishyurira Mituweli abaturage baturiye Ikibuga cya Golf cya Kigali, bumva ari cyiza kuko ari kimwe mu bituma abaturage bagira ubuzima bwiza.
Ati “Biba bibabaje kumva hari umuturage warembeye mu nzu kubera kubura ubushobozi bwo kwishyura Mituweli. Twashimye cyane iki gitekerezo kuko abaturage ni bo bafatanyabikorwa ba mbere.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyo kurengera Ibidukikije, REMA, Juliet Kabera, yashimiye RUGC, n’abafatanyabikorwa ba yo ku gitekerezo cyiza bagize cyo gukora umuganda ndetse bakarenzaho gutanga Mituweli ku baturage batishoboye.
Ati “Iki gikorwa gikubiyemo indangagaciro nyinshi zituranga nk’Abanyarwanda zirimo ubumwe kuko murabona ko uku twahuriye hamwe harimo abarataha bungutse inshuti, harimo n’indangagaciro yo gukunda umurimo ndetse ikirenzeho hajemo no gufasha abatishoboye.”
RUGC ni ikigo gishinzwe gukurikirana no kubungabunga ikibuga cya Golf cya Kigali no kureberera imishinga itandukanye harimo n’umushinga wa Kigali Golf Resort and Villas.
Ni umushinga urimo Ikibuga cya Golf cya Kigali, inzu igezweho yakirirwamo abakina Golf izwi nka ‘Club House’ iri ku rwego rwo hejuru.
Uyu mushinga ubarizwamo n’Ikibuga cya Golf cya Kigali n’indi mikino nka Tennis, umuhanda wo kwirukiraho (running trail), Piscine, Club House irimo imyambaro y’abakinnyi, inkoni za Golf, ibikapu bya Golf, ikagira ahakorerwa indi myitozo ngororamubiri ‘Gym’, aho gufatira amafunguro n’ibindi.












TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!