Rwanda Nziza mu mafoto 130

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 5 Ukuboza 2020 saa 04:48
Yasuwe :
0 0

Abahanga mu by’ubumenyi bw’Isi bavuga ko u Rwanda ruri mu mutima wa Afurika; abamenyi mu by’ubukungu bo barugereranya na Singapore ya Afurika bashingiye ku muvuduko rufite mu bukungu n’uko rwiyubatse.

Ni igihugu gito urebeye ku buso bwacyo (26 338 km2) n’umubare w’abagituye (basaga miliyoni 12) ariko cyagutse mu bijyanye n’iterambere ryavudutse bidasanzwe kuva mu myaka isaga 26 ishize.

Igituma u Rwanda ruba igihugu cyihariye ahanini bishingira ku mwihariko warwo wo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bituma abanyamahanga bishimira kurutembereramo no kureba ibyiza birutatse.

Imiterere y’u Rwanda ubwayo irihariye kuko usibye kuba igihugu cy’imisozi 1000, imirambi, ibibaya byarwo na byo biri mu bisembura amarangamutima y’abarusuye ndetse ubwo bwiza n’uburanga kamere ijisho ryabo ntirihuge kuburora.

Ubwiza bw’urwa Gasabo ntibushidikanywaho kuko n’amahanga aruvuga imyato! Abanyarwanda kuri bo si inkuru mbarirano, imwe ituba kuko iyo misozi, ibiyaga n’ibirunga barabizi, utarabibonye yarabibwiwe.

IGIHE yifashishije amafoto ya Image Rwanda yakusanyije 130 y’indobanure agaragaza ubwiza butatse u Rwanda uhereye mu Murwa Mukuru wa Kigali kugeza no mu bice bitandukanye bigize igihugu.

Iragaruka ku hantu nyaburanga hari mu bifasha u Rwanda gukomeza gukungahara uko bikwiye, rugatera imbere ubutaruhuka; aha harimo ku Kiyaga cya Kivu no muri Pariki zirimo iy’Igihugu y’Ibirunga icumbikiye ingagi zikurura ba mukerarugendo benshi ndetse n’iya Nyungwe ibarizwamo ubwoko bw’inyoni amagana.

Inyubako ya Kigali Convention Centre (KCC) iri mu zakira inama mpuzamahanga zikomeye zibera mu Mujyi wa Kigali
Umujyi wa Kigali uzamurwamo imiturirwa itandukanye ikoreramo ibigo by'ubucuruzi bikomeye
Mu Mujyi wa Kigali rwagati hari imiturirwa myinshi ihazamurwa umunsi ku wundi. Umaze imyaka nk'itanu atakahandagiza ikirenge ashobora kuhagera akahayoberwa
Usibye kwakira inama, Radisson Blu ifite ibyumba 291, birimo 201 bisanzwe, bitanu biri ku rwego rwo kwakira Umukuru w’Igihugu na kimwe cyakwakira umwami n’ibindi 68 byiyubashye ku buryo byakwakira abandi bayobozi bakomeye. Hari n’ibindi byihariye bitanu biteye mu buryo bwisanzuye (Junior suites) bifite n’uruganiriro
Hoteli z'inyenyeri eshanu mu Mujyi wa Kigali usanga zifite ibyumba byihagazeho
KCC rimwe na rimwe itakwa amabara agaragaza ibendera ry'igihugu mu masaha y'ijoro
Mu myaka ya vuba aha, kuri KCC hari mu hantu harasirwa umwaka
KCC ni inyubako iherereye mu mutima wa Kigali, yorohereza abasura urwa Gasabo kuko uvuye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali bigusaba kugenda ibilometero bitanu gusa
Iyi foto yafashwe mu ijoro ryo kwishimira umwaka mushya wa 2020 nubwo washaririye benshi kurusha uko bari babyiteze
KCC mureba iturikirizwaho ibishashi byo gusoza no gutangira umwaka yatashywe ku wa 8 Nyakanga 2016
Umujyi wa Kigali uri mu yihuta cyane mu iterambere ndetse umunsi ku wundi impinduka ziraboneka. Ubu usigaye unateranyirizwamo imodoka za VW
Muri hoteli zo mu Rwanda, isuku aba ari munange wa mugani wa ba bandi
Ikibuga cya Cricket cyubatswe mu Karere ka Kicukiro cyazanye isura nshya mu bijyanye n'imikino mu Rwanda
Intore ni ikirango cy'imbyino gakondo mu Rwanda
Ingagi ni inyamaswa imaze guha isura nshya u Rwanda kubera uburyo ikurura ba mukerarugendo
Ingagi na yo yita ku mwana wayo nk'uko umubyeyi abigenzereza uwo yibarutse
Zirakina zigahuza urugwiro
Ingagi ifite ibirenge bimeze kimwe n’iby’umuntu, amano, inzara n’ibindi. Ifite amenyo angana n’ay’umuntu kuko inkuru na yo igira 32 kimwe natwe abo atarakuka
Ibirunga ni kimwe mu bitatse u Rwanda bikurura abarusura. Ku gasongero k'Ikirunga cya Bisoke hari ikiyaga
Ingagi ziri mu bikurura ba mukerarugendo benshi basura u Rwanda
Yaguye agacuho ibanza kuruhukaho gato
Ingagi zirya amoko arenga 200 y'ibyatsi
Ubusanzwe ingagi ikuze y’ingabo ishobora gupima ibilo nibura 220, naho ingore ikagira 97.7
Intoki zayo ntizitandukanye cyane n'iz'umuntu
Icy’ingenzi gikurura ba mukerarugendo kuri Bisoke ni uburyo ari ikirunga gito, ushobora kuzamuka ugahura n’ingagi by’umwihariko kikaba gifite ikiyaga ku gasongero
Ifoto y'Ibirunga ubirebeye mu Kinigi aho bitangirira
Pariki y'Igihugu y'Ibirunga ni yo icumbikiye ingagi zikurura ba mukerarugendo benshi
U Rwanda ruri mu bihugu bihinga icyayi cyishimirwa n'amahanga menshi kubera uburyohe bwacyo
Imisozi myinshi ihingwaho yaciweho amaterasi y’indinganire mu rwego rwo kuyirinda kuriduka bya hato na hato no gutwarwa n'inkangu mu gihe cy'imvura
Ikiyaga cya Kivu kiri mu bikurura ba mukerarugendo ndetse kinakoreshwa nk'inzira ifasha mu bwikorezi bw'ibicuruzwa hagati y'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
U Rwanda benshi barwita igihugu cy'imisozi 1000
Mu mezi atatu abanza ya 2020, u Rwanda rwohereje mu mahanga icyayi kingana na toni 9.3 zifite agaciro k’asaga miliyari 25 Frw
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Ibyoherezwa mu Mahanga bikomoka ku Buhinzi, NAEB, cyihaye intego ko mu 2024, icyayi cy’u Rwanda kizaba cyinjiriza igihugu miliyoni 209 z’amadolari
Muri ya ntego yo kwihaza ku mashanyarazi bitarenze 2024, usanga mu bice bitandukanye by'igihugu harubatswe imiyoboro migari iyakwirakwiza
Icyayi cy’u Rwanda ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu by’igihugu kuko gifite isoko rinini mu mahanga bitewe n’uburyohe bwacyo
Mu misozi itatse u Rwanda harimo n'amashyamba kimeza n'ayatewe mu kubungabunga ibidukikije
Biteganyijwe ko mu 2024 nibura 30% by’ubuso bw’u Rwanda buzaba buteyeho amashyamba kandi acunzwe mu buryo burambye kugira ngo arusheho kubyazwa umusaruro
Usibye kuba icyayi kiri mu bihingwa byinjiriza igihugu amafaranga atari make, ubwiza bwacyo nabwo ntiwahaga kuburora
Igiti giteye ubwuzu kiri mu Cyayi cya Gisovu i Karongi ho mu Burengerezuba bw'u Rwanda
Uko amasaha y'umugoroba yicuma, ubwiza bw'imisozi burushaho kugaragara ariko biba akarusho iyo irasiweho n'izuba
Mu Kiyaga cya Kivu hanabonekamo ubwato bw'ibiti butwarwa hifashishijwe ingashya
Abasirimu bagenda mu bwato bwa moteri bunasakaye ku buryo n'iyo imvura yagwa bari hagati mu Kivu batanyagirirwa mu mazi
Imisozi itatse u Rwanda ituma ubwiza n’uburanga kamere bwarwo burushaho gukurura abarusura
Aho ba mukerarugendo baruhukira usanga harateganyijwe mu bice bitandukanye by'igihugu
Ibikorwa byo kubungabunga amazi bijyana no kwita ku bidukikije biterwa hafi yayo kugira ngo ubutaka burusheho gufatwa neza
Gusura ibyiza bitatse u Rwanda ni ukwica inyoni ebyiri ukoresheje ibuye rimwe, uratembera ukanyurwa ukanaruhuka nta nkomyi
Igicuku kinishye! Ntiyakanzwe n'umwijima kuko yakomeje akazi ke akoresheje itoroshi rimyasa bihambaye
Ibikorwa byo kubungabunga amashyamba biri mu by'ibanze Guverinoma yashizemo imbaraga
Aho amashyamba yari yaratangiye gushiraho, hashyizwe imbaraga mu kongera kuyatera
Ikiraro kinyura mu kirere cyo muri Pariki y'Igihugu ya Nyungwe ‘Canopy Walk’, kiri mu bisurwa cyane. Kireshya na metero 70 z’ubutumburuke (kuva hasi kugera hejuru) na metero 150 z’uburebure cyubatswe mu byuma n’imigozi ikomeye
Mu muco wo hambere abantu bararaga bari kota, bataramye, abakuru bacira abato imigani n'ibindi
Abaturage bo mu Rwanda bakangurirwa gutura begeranye kugira ngo ibikorwa remezo bishobore kubageraho mu buryo bworoshye
Uruzi rw’Akagera bivugwa ari isoko y’Uruzi rwa Nile
Imigezi n'inzuzi bifashwe neza mu Rwanda ndetse ibice biyikikije birushaho kubungwabungwa
U Rwanda ni igihugu cyikamaje ihame ryo kwita ku bukungu butangiza ibidukikije, ahenshi usanga ari icyatsi
Ifoto yerekana ubwiza bw'amaterasi y'indinganire ashyirwaho mu kurwanya isuri ku misozi
Nubwo u Rwanda rutazirwa igihugu cy'imisozi 1000, iyo gifite ntiwayibara ngo uyirangize
Ubwiza butatse ibyiza by'u Rwanda bugera no ku biti. Iki ukirebye urabona ko kibereye ijisho
Ahagaragara nk'ahenda kuba ubutaka bwakokotse butarangwaho ibiti biterwaho mu buryo buhoraho
Ku mugoroba iyo amazi atuje, akenshi usanga nta muraba uyarimo
Wagorobereje ku mazi ntiwabura ikikugwa neza! N'imiterere y'aya mabuye yakunyura
Ku kirengarenga cy'izuba nibwo urushaho kubona ubwiza bw'amazi
Ibiyaga n'imigezi itandukanye iboneka mu Rwanda iri mu bituma abatembera bizihirwa
Abasura Ikiyaga cya Kivu bashyirirwaho ubwato bubafasha gutembera mu mazi
Ifoto yafatiwe mu kirere igaragaza umugezi n'inyubako z'abaturage ziyikikije ariko mu buryo butuma ubungwabungwa bikwiye kuko hasizwe metero zo guterwaho ubwatsi
Ikiyaga cya Kivu gifite ubuso bungana na kilometero kare 2 700, kikagira n’ubujyakuzimu bureshya na metero 500
Ku nkengero z'Ikiyaga cya Kivu ahazwi nko ku Kibuye
U Rwanda rumaze kwigaragaza mu ruhando rw’amahanga nk’igihugu cy’ubwiza n’uburanga kamere, gitatswe n’imisozi miremire n’ahantu nyaburanga higanjemo ibibaya n’imisozi myiza, inzuzi, imigezi, ibiyaga, amashyamba n’ibindi
U Rwanda rufite ahantu nyaburanga henshi Umunyarwanda yasura akihera ijisho ibyiza biri mu rw’imisozi igihumbi
Ifoto y'ubuhanga igaragaza uko ikiganza kigaragara ukirebeye mu mazi wifashishije imboni ya camera
Hari umubare utari muto w'abaturage batunzwe n'imirimo y'uburobyi n'indi ikorerwa mu mazi magari
Ibitera ni inyamaswa zigira urugwiro iyo ziri kumwe n'abana bazo
Inkende ni inyamaswa ziboneka mu bice bitandukanye by'umwihariko ahari amashyamba
Muri Pariki y'Akagera haboneka ibitera cyane cyane mu gice umuntu yinjiriramo muri pariki
Usibye kuba mu mazi, imvubu zishobora no kuba imusozi
Ingwe ni inyamaswa ziba muri Pariki y'Igihugu y'Akagera ariko zidakunze kuboneka kereka mu masaha y'ijoro
Imparage ni zimwe mu nyamaswa ziboneka cyane muri Pariki y'Igihugu y'Akagera
Imparage zibereye ijisho iyo ureba uruhu rwazo rutohereye
Mu Rwanda haboneka ubwoko butandukanye bw'inyamaswa
Inkura ni inyamaswa y'inyembaraga ndetse igira ihembe ku zuru ikoresha mu kurwana
Igitera gifungura robinet nk'uko abantu babigenza, kikanywa amazi
Igitera gisogongera ku mazi nyuma yo kwicwa n'inyota
Inzovu ni inyamaswa ifite ubunini buhambaye
Imbogo zizwi nka 'Rwarikamavubi' zikunze kugira amahane menshi cyane. Izi nyamaswa ziboneka muri Pariki y'Igihugu y'Akagera
Ni inyamaswa z'inyembaraga zihambaye
Udusumbashyamba tugirana urugwiro iyo turi aho tutikanga inyamaswa y'inkazi yatuvogera
Izi nyamaswa zizwi nk'udusumbashyamba, iyo zigiye kurisha kubera uburebure bwazo zirisha hejuru mu biti
Inkende zifite umwihako wo kugenda zisimbuka mu biti
Inkende ni inyamaswa zikunda kugendagenda nubwo zinyuzamo zigatuza
Inyamaswa zimwe na zimwe zo mu mashyamba zitungwa n'ibyatsi
Nyungwe yahoze ari ishyamba kimeza yabaye Pariki y’Igihugu mu mwaka wa 2005
Muri Nyungwe umuhanda uyinyuramo waravuguruwe nyuma y'igihe kirekire
U Rwanda rwashyize imbaraga mu kubaka ibikorwa remezo birimo n'imihanda igezweho ya kaburimbo
Isumo riboneka muri Pariki y'Igihugu ya Nyungwe riri mu bikurura ba mukerarugendo
Ubwiza bw'imisozi urabureba amaso ntaveyo!
Muri Nyungwe hari ikiraro cyo mu bushorishori kizwi nka “Nyungwe Canopy Walk Way” gikurura abakerarugendo batari bake
Pariki ya Nyungwe iri mu zabayeho mbere y’izindi, mu gihe cyiswe icy’ubutita. Ifite kandi umwimerere w’ibiti kimeza bitanga imvura
Nyungwe ifite umwihariko wo kugira urusobe rw’ibinyabuzima bitaboneka ahandi ku Isi
Nyungwe ifite umwimerere w’ibiti kimeza bimaze imyaka myinshi cyane bigenda bibyara ibindi, hakaba n’ibibyara ibyo bidahuje ubwoko
Umusaruro w'icyayi ugirira akamaro benshi barimo n'abagisoroma kikiri mu mirima
Nyuma y'akazi gakomeye aba ari umwanya wo kuruhuka bihagije!
Mu gihe cya ngombwa, kwidagadura no gukora ibyo ukunda ni ingenzi cyane
Uwatembereye burya yishimira gufata ifoto izajya imwibutsa ibihe byiza yahagiriye
Mu ntango z'Ibirunga hubatswe hoteli zirimo iz'inyenyeri eshanu zifasha ba mukerarugendo kubona aho baruhukira mbere cyangwa nyuma yo gusura ingagi mu misozi
Inyubako zakirirwamo ba mukerarugendo ziba zubatse mu buryo bubereye ijisho kandi bugezweho
Ba mukerarugendo basura u Rwanda bakirwa neza ku buryo butuma bazagaruka
Inyubako ba mukerarugendo bararamo ziba zibereye ijisho
Usanga nyinshi mu nyubako zikomeye zakira ba mukerarugendo zubakishijwe ibikoresho byakorewe mu Rwanda kandi bitangiza ibidukikije
Abanyurwa no kurira ubuzima ku mazi bashyirirwaho ahantu habanyura bashobora kuruhukira
Ahenshi hari amazi usanga harashyizwe ibikorwa remezo bifasha abantu kuruhuka bayitegeye
Si nyakatsi ahubwo ni restaurant yubatswe mu buryo bugezweho bugamije gusigasira imyubakire yo hambere
Mu Rwanda haboneka inyoni z'ubwoko butandukanye
Inyoni zimwe na zimwe zifite imiterere itangaje
Inyoni ziboneka mu Rwanda ziri mu bwoko bwinshi
Abakunda inyoni nta shiti ko bizihirwa no kuzireba ubutitsa
Zimwe mu nyoni zikunda kuba mu mazi nubwo mu miterere yazo ziguruka
Inyoni ziba ahantu hazibereye bitewe n'imiterere yazo
Uducurama turi mu nyamaswa nto ziboneka mu bice bitandukanye
Imisambi yo yatangiye kubungabungwa byihariye nyuma yo gusanga itangiye gukendera
Inyoni uko yubaka icyari cyayo birimo ubufindo kuko ikura ubwatsi ahantu hatandukanye
Ushobora kutamenya ubwoko bw'aka gasimba ariko urabibona ko kabereye ijisho
Inyoni z'ubwoko bumwe akenshi ziguruka ziri kumwe
Akarere ka Burera mu Majyaruguru y'u Rwanda gafite umwihariko kuko haboneka inyoni z'ubwoko butandukanye zisurwa na ba mukerarugendo batari bake
Inyoni nkuru iyo zigiye gushaka amaronko zibuka no kubikira abana bazo
Ifoto igaragaza inyoni zo mu kirere na zo ziboneka ku bwinshi
Umuco gakondo w'intore zibyina no gutaraka ni wo uranga Abanyarwanda
Mu mwanya wo kwidagadura cyangwa gususurutsa ibirori, intore ziba zicinya akadiho
Abari n'abategarugori baba babyina bateze amaboko nk'inyambo, bityo ababirebye bakanyurwa
RwandAir ni yo Sosiyete Nyarwanda y'Ubwikorezi bwo mu Kirere ifasha abagana u Rwanda by'umwihariko bavuye mu byerekezo ikoreramo ingendo
Kera bavugaga ko guhata ibirayi ari imirimo y’abagore. Ubu mu Rwanda rugezweho, umugore n’umugabo bafashanya imirimo yose

Amafoto: Image Rwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .