00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwanda NCD Alliance yahembwe na Loni nk’Indashyikirwa mu kurwanya indwara zitandura

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 25 Nzeri 2022 saa 03:47
Yasuwe :

Ihuriro ry’imiryango irwanya indwara zitandura mu Rwanda (Rwanda NCD Alliance) ryahembwe n’Umuryango w’Abibumye nk’Ihuriro yafashije cyane mu guteza imbere ubuzima bw’ibanze binyuze mu gushyigikira gahunda ya Leta zo kurwanya indwara zitandura mu Gihugu.

Ni igihembo uyu muryango wahawe mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yateraniye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Rwanda NCD Alliance yahembwe iri kumwe n’ibindi bigo icyenda nabyo byahize ibindi mu kurwanya izi ndwara ku buryo bugaragara.

Bahembwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye mu gace karyo gashinzwe kurwanya izi ndwara mu Isi.

Ibi bikorwa bahembewe byakozwe mu 2021 byiganjemo kwita ku buzima bwo mu mutwe ndetse no kurwanya indwara zitandura bijyana n’intego zo kwimakaza Iterambere rirambye.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda NCD Alliance, Prof Mucumbitsi Joseph yatangaje ko bishimiye kwakira iki gihembo.

Yavuze ko ari iby’agaciro gakomeye gutoranywa mu Isi hose nk’abahize abandi mu guteza imbere ubuzima no kurwanya indwara zitandura mu Rwanda.

Ati “Ku bw’ibyo turashimira umuryango mugari wacu, abafatanyabikorwa ndetse n’abatarahwemye kudufasha barimo na Minisiteri y’Ubuzima binyuze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC.”

Prof Mucumbitsi kandi yashimiye n’Ihuriro ry’Imiryango irwanya Indwara zitandura kurwego rw’isi (NCD Alliance) ku nkunga yaryo, binyuze mu bufatanye n’Ikigo Leona M. and Harry B. Helmsley Charitable Trust, ashimangira ko bibateye izindi mbaraga zo gukora ibirenzeho mu bihe bizaza.

Gahunda yo kumenyekanisha uburyo bwo kurwanya indwara zitandura hagamijwe ku zirandura burundu yatangijwe ku mugaragaro muri Nzeri 2021 iterwa inkunga na Rwanda NCD Alliance nk’umufatanyabikorwa w’Imena.

Ni gahunda yagizwemo uruhare n’imyanzuro iturutse mu nzego zitandukanye zirimo inzobere mu by’ubuvuzi, ibigo n’abafatanyabikorwa batandukanye, harimo n’amashyirahamwe y’ababana n’indwara zitandura ahagarariwe na Rwanda NCD Alliance.

Yitezweho kugira uruhare mu kongera imyumvire n’imihigo ifatika mu guhashya indwara zitandura, gushimangira uruhare rufatika rw’ababana n’indwara zitandura mu gukemura ibibazo biterwa n’izi ndwara no kurushaho kumvikanisha ijwi ryabo.

Iyo gahunda yateganyirijwe ingengo y’Imari ingana na miliyari 358.15Frw, zizakoreshwa mu myaka itanu guhera muri 2020, mu gushyira mu bikorwa ingamba zose igihygu cyihaye mu kurandura burundu izi ndwara mu baturage.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ibijyanye no kongerera ubushobozi muri NCD Alliance kurwego rw’isi, Cristina Parsons Perez, nawe yashimiye Rwanda NCD Alliance ku bw’igihembo cy’agaciro gakomeye bakiriye.

Yavuze ko iri huriro rihuje abantu batandukanye barimo n’abarwaye izi ndwara ndetse na Leta mu gufatanya kurandura izi ndwara zitandura.

Ati “Iki gihembo kigaragaza ubushobozi bw’imiryango itegamiye kuri Leta mu kwihutisha ibikorwa byo kwita ku ndwara zitandura.”

Gahunda y’igihugu y’imyaka itanu( National Strategy for NCDs 2030-2025), yo kurwanya indwara zitandura hagamijwe kugabanya impfu ziterwa n’indwara zitandura ku kigero cya 25% kugeza muri 2025, yatangijwe ku mugaragaro muri Nzeri 2021. Rwanda NCD Alliance ikaba yaragize uruhare mu kuyitegura, nk’umufatanyabikorwa w’Imena wa Ministeri y’Ubuzima n’ikigo gishinzwe ubuzima RBC.

Ni gahunda izunganirwa n’ibikorwa by’ubukangurambaga, gukora siporo ku buryo bwa rusange, gutanga indyo yuzuye ku baturage, kwita ku Burezi n’ibindi.

Rwanda NCD Alliance yahembwe na Loni nk’Indashyikirwa mu rwanya indwara zitandura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .