00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwanda Foam yunamiye abari abakozi bayo bazize Jenoside, urubyiruko rusabwa guhangana n’abapfobya

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 13 May 2024 saa 08:09
Yasuwe :

Ubuyobozi n’abakozi b’uruganda nyarwanda rukora matela, Rwanda Foam ndetse n’urwa AMEGERWA rukora ibikoresho by’ubwubatsi, bibutse ku nshuro ya 30 abakozi bakoreraga ibyo bigo bahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 10 Gicurasi 2024 kibera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kagasa ruri mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, rushyinguyemo imibiri isaga 16500 harimo na bamwe mu bakoreraga ibyo bigo.

Hibutswe abahoze ari abakozi babyo bagera kuri 29 bamaze kumenyekana amazina bahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi. Abashyinguye muri uru rwibutso bunamiwe ndetse hanashyirwa indabo ku mva mu rwego rwo kubasubiza icyubabahiro bambuwe.

Abakozi, inshuti n’abagize imiryango y’abakozi bishwe muri Jenoside bahawe ibiganiro bitandukanye, bigaruka ku mateka yaranze u Rwanda akarugeza kuri Jenoside n’icyerekezo igihugu cyafashe cyo kwiyubaka bundi bushya.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kicukiro nabwo bwifatanyije n’ibi bigo byombi mu gikorwa cyo kwibuka.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Foam na AMEGERWA, Makuza Robert yavuze ko nk’ibigo byabuze ababikoreraga muri Jenoside ari inshingano yabyo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ndetse no kwirinda ko ibyabaye byazongera kwisubiramo haba mu bakozi babyo no mu bandi.

Yakomeje ati “Ndasaba abakozi bacu muri rusange kurushaho kubumbatira ubumwe kuko ni byo bizatuma iyi Jenoside turimo kwibuka itazongera kuba ukundi”.

Depite Mukayijora Susanna, yavuze ko amateka Igihugu cyanyuzemo yatanze amasomo bihagije ku buryo ubu buri Munyarwanda adakwiye kwemerera uwo ari we wese washaka kuyatoba uko yishakiye.

Yahaye kandi urubyiruko umukoro wo kurinda u Rwanda mu buryo bwose kuko rufite ubushobozi igihugu cyaruhaye bwo kubikora.

Ati “Rubyiruko, mufite umukoro ukomeye wo kurinda Igihugu. Urugamba rw’amasasu rwararangiye nta bicwa bahari mu gihugu dufite umutekano ariko dufite urugamba rukomeye rwo guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside, kandi bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga”.

Yakomeje ati “Mwarize kuko Igihugu cyabahaye amahirwe yo kwiga. Nimuhangane n’urwo rugamba muzarutsida kuko iyo mwaje hano mumenya ukuri kandi kuratsinda. Abapfobya ni benshi ariko na mwe murahari kandi umubare munini w’abatuye u Rwanda ni urubyuruko. Muhaguruke rero mugaragaze ukuri kw’ibyabaye”.

Uru Rwibutso rwa Kagasa rwubatswe na Rwanda Foam ifatanyije n’inzego z’ibanze kandi bakomeza gufatanya kurwitaho.

Rwanda Foam na AMEGERWA kandi bakora ibikorwa bitandukanye byo kwita ku barokotse Jenoside mu Murenge wa Gahanga. Izi nganda kandi zifasha mu buryo bunyuranye abarokotse Jeoside n’ababakomokaho mu Murenge wa Gahanga harimo kubatera inkunga mu burezi ndetse no guha akazi bamwe muri bo.

Abakozi ba Rwanda Foam na AMEGERWA bashyira indabo ku mva ziruruhukiyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside
Urubyiruko rwasabwe guhangana n'abahakana n'abapfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi
Depite Mukayijore Suzanne, yavuze ko amateka Igihugu cyanyuzemo yatanze amasomo bihagije ku buryo ubu buri Munyarwanda adakwiye kwemerera uwo ari we wese washaka kuyatoba uko yishakiye.
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Foam na AMEGERWA, Makuza Robert ashyira indabo ku mva ziruhukiyemo abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Foam na AMEGERWA, Makuza Robert yavuze ko nk’ibigo byabuze ababikoreraga muri Jenoside ari inshingano yabyo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka
Urwibutso rwa Kagasa rwubatswe ku bufatanye na Rwanda Foam
Bacanye urumuri rw'icyizere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .